Home Africa Alpha Conde wayoboye Guinea n'abandi bayobizi 30 bayoboye ku butegetsi bwe ,...

Alpha Conde wayoboye Guinea n’abandi bayobizi 30 bayoboye ku butegetsi bwe , urukiko rukuru rwa Guinea rwatangajeko bagiye gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha bakekwaho bakoze birimo n’ibyubwicanyi

Mu gihugu cya Guinea nyuma yuko uwari Perezida wiki gihugu Alpha Conde ahiritswe ku butegetsi nyuma abamuhiritse ku butegetsi bakamubwirako atemerewe kuva mu gihugu kuri ubu urukiko rukuru rwa Guinea rwatangajeko rugiye ku mukurikirana mu butabera bitewe n’ibyaha akekwaho birimo n’icyaha cy’ubwicanyi.

Urukiko rukuru muri Guinea rwatangajeko bwana Alpha Conde wahoze ari Perezida wiki gihugu cya Guinea n’abandi bayobizi 30 bayoboye muri leta ye , bagiye gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha bakekwaho.

Birimo icyaha cy’ubwicanyi , gushimuta abantu , guhohotera ikiremwa muntu , guta muri yombi abantu binyuranye n’amategeko , icyaha cyo gufata kungufu igitsina gore ndetse n’icyaha cyo gusahura ubutunzi bw’igihugu n’ibindi byaha byakozwe ubwo Alpha Conde ya yoboraga igihugu cya Guinea.

Mu bahoze ari abayobozi ku butegetsi bwa Alpha Conde nabo bagiye gukurikiranwa n’ubutabera harimo uwari minisitiri wari uyoboye minisiteri y’ubahiriza itegeko nshinga rya Guinea , uwahoze ayoboye inteko nshingamateko y’igihugu cya Guinea.

Uwahoze ari minisitiri wa Guinea kumwe n’abandi bayobizi bari bashinzwe inzego z’umutekano na bahoze muri sena yiki gihugu cya Guinea .

Abari ku rutonde bose urukiko rwabategetse kutava mu gihugu ndetse n’imitungo yabo yose igafatirwa mu gihe abari hanze y’igihugu nabo bagomba gusohorerwa impapuro zibata muri yombi zikoherezwa mu bihugu barimo.

Uru rutonde rurimo n’uwahoze ari Perezida wa Guinea Alpha Conde , bagiye gukurikiranwa n’ubutabera bwa Guinea rukaba rwarashyizweho n’umukono n’umucamanza mukuru wa Guinea maze kopi yarwo ihabwa itangazamakuru rya Guinea.

Ubucamanza bukaba bwarerekanye ko bwana Alpha Conde wahoze uyobora Guinea kumwe na bahoze ari abayobozi ku butegetsi bwe , bakurikiranyweho ibyaha byakozwe mu myaka 2 ya nyuma y’ubutegetsi bwa Alpha Conde.

Source : BBC

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here