Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangajeko buri gushakisha mugihe kitarenze ibyumweru bibiri abashoramari bafite bus nini zishobora kunganira mu gutwara abantu mu mujyi wa Kigali , mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’imidokannye zitwara abagenzi kiri kugaragara mu magare atandukanye yo mu mujyi wa Kigali.
hashize igihe mu mujyi wa Kigali abatega imodoka bintubira igihe bamara muri gare bategereje imodoka aho bamwe bavugako bibateza ingaruka mbi zirimo kuba bakirukanwa mu kazi kabo , kubicira gahunda zitandukanye ndetse no kuba bataha mu masaha y’ijoro cyane bitewe n’ikibazo k’imodoka.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali , Emmanuel Katabarwa , aganira n’itangazamakuru akaba yarasobanuye ko mugihe kitarenze ibyumweru bibiri hari bus ziri gusabwa abashoramari bazifite kuba bazizana bakaza kunganira izari zisanzwe mu mujyi wa Kigali mu gutwara abagenzi , mu gushaka igisubizo mu gihe gito kandi gishoboka (short time solution).
Mu mujyi wa Kigali kugeza ubu hakaba habarizwa ibigo bya bus zitwara abagenzi bigera kuri bitatu gusa aribyo Jali transport , Kigali Bus Service (KBS) , Royal Express , ni mugihe ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvugako mu mwaka wa 2019 bwari bwatanze isoko ryo gutumiza bus zigera kuri 500 nshya zari izogusimbura izishaje zirimo izatangiye gukora muri 2013.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bukaba buvugako ariko iyi gahunda yo gutumiza izi bus yaje gukorwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 , Emmanuel Katabarwa akaba avugako kugeza ubu mu mujyi wa Kigali bafite icyuho kinini cyane cy’imodoka zitwara abagenzi ngo kuko habura bus zigera kuri 270 kungirango babashe kugabanya ikibazo kimirongo ya babuze imodoka , kiri kugaraga mu mujyi wa Kigali muri gare zitandukanye.