Inteko nshingamategeko y’u Rwanda , yashyizeho komisiyo idasanzwe yahahwe inshingano zo gucukumbura umuzi w’ibibazo biri mu burasirazuba bw’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse n’ingaruka mbi bikomeje guteza ku mubano w’ibihugu byombi.
Kuri uyu wa kabiri tariki 31 Mutarama 2023 , akaba aribwo iyi komisiyo yashyizweho ubundi ihabwa inshingano zo kwiga kuburyo bwimbitse kuri ib’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , ibibazo bivugwako byatewe n’ubukoroni.
Iyi komisiyo ikaba ishyizweho nyuma y’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Biruta Vicent yari yagiranye ikiganiro n’inteko rusange umutwe w’abadepite , ikiganiro cyibanze ku mubano w’u Rwanda n’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo.
Aho ikiganiro , Minisitiri Biruta , yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo agaragariza inteko rusange umutwe w’abadepite uburyo umubano w’ibihugu byombi utifashe neza , biturutse ku mateka y’ubukoroni.
Minisitiri Biruta , akaba yaragaragaje uburyo ayo mateka y’ubukoroni yatumye havuka amakimbirane kugeza nanubu akaba agiteza ingaruka mbi ku mubano w’ibihugu byombi , u Rwanda n’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo.
Ikiganiro ubwo cyasozwaga , inteko rusange y’umutwe w’abadepite ikaba yarafatiyemo ingamba zitandukanye zo guhangana n’iki kibazo zirimo no gushyiraho komisiyo idasanzwe iziga kuri iki kibazo ubundi hakazafatwa ibyemezo hagendewe kubyo iyi komisiyo yagaragaje.
Iyi komisiyo ikaba igiye kumpara igihe kingana n’amezi abiri yiga ku muzi w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repabulika iharanira demokarasi ya Congo aho ari ibibazo bifite aho bihurira cyane n’amateka y’ubukoroni , ubwo hacibwaga imipaka itandukanya ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.