Pope Francis , umushumba mukuru wa kiliziya Gatorika kw’isi yajyeze mu gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , igihugu yatangiriyemo uruzinduko rwe rw’iminsi itandatu azagirira ku mugabane wa Africa mu bihugu bibiri aribyo Congo n’igihugu cya Sudan y’epfo.
Ur’uruzindo rwa Pope Francis muri ib’ibihugu uko ari babiri akaba yongeye kurukora nyuma y’uko muri Kanama mu mwaka wa 2022 , rwari rwasubitswe bitewe n’ikibazo cy’uburwayi yarafite bikamusaba ko abanza kwivuza akamera neza ubundi akazarusubukura.
Pope Francis akaba agiriye ur’uruzinduko rwe muri ib’ibihugu uko ari bibiri mu gihe ari ibihugu kuri ubu birangwamo ibibazo by’umutekano muke by’umwihariko mu gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo.
Pope Francis akaba agiriye ur’uruzinduko rwe muri Congo ku butumire bwa Perezida w’iki gihugu Felix Tshisekedi aho mu mwaka wa 2022 , aribwo yari yamusabye kuzasura igihugu cye cya Congo ariko uruzinduko rukaza gusubikwa kubera ikibazo cy’uburwayi.
Uruzinduko rwa Pope Francis muri Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , akaba ateganya kuzasura abaturage b’ik’igihugu bo mu burasirazuba bw’iki gihugu bagwizweho ingaruka n’imirwano ikomeje kuhabera hagati y’ingabo za leta (FARDC) ndetse n’umutwe wa M23.
Bikaba biteganyijwe ko Pope Francis azasoza uruzinduko rwe rw’iminsi ine muri Repabulika iharanira demokarasi ya Congo ahita akomereza mu gihugu cya Sudan y’epfo aho azasoreza uruzinduko rwe rw’iminsi itandatu yagiriraga kuri uy’umugabane wa Africa.