Goverinoma y’u Rwanda yamaganye ibitagazamakuru n’abadepite bo mu gihugu cy’ubwongereza bakomeje gusabako Johnston Busingye wahoze ari minisitiri w’ubutabera bw’u Rwanda , atemerwa nk’ambasaderi w’u Rwanda mubwongereza kubera uruhare yagize mwifatwa rya Paul Rusesabagina.
Muri Nzeri umwaka wa 2021 , nibwo leta y’u Rwanda yatangajeko Johnston Busingye wari umaze imyaka 8 ari minisitiri w’ubutabera bw’u Rwanda , yagizwe ambasaderi w’u Rwanda mubwongereza.
Nyuma y’amezi 4 ibi bitangajwe na leta y’u Rwanda , umwe mubagize inteko nshimategeko y’ubwongereza Chris Bryant yasabyeko goverinoma y’ubwongereza itakwemera kwakira Johnston Busingye nk’ambasaderi w’u Rwanda mubwongereza ngo kuko yagize uruhare mu ishimutwa rya Paul Rusesabagina.
Chris , yabivugiye mu kiganiro mpaka cy’inteko nshimategeko y’ubwongereza cyanagarutse ku bandi bayobozi bo mu bihugu nka Sudan , Iran bo gufatira kuberako bahonyora uburenganzira bwa kiremwa muntu.
Uretse Johnston Busingye uyu mugabo Chris Bryant yanasabyeko umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Jeannot Ruhunga afatirwa ibihano , iyi ngingo yagarutsweho cyane n’ibinyamakuru byo mubwongereza nk’ikinyamakuru kizwi cyane ku isi Daily Mail.
Nyuma yuko Daily Mail isohoye iy’inkuru umuvugizi w’u Rwanda abinyujije kurukutarwe rwa Twitter yavuzeko ibyo Daily Mail yakoze ari ukuyobya abantu , ndetse yibutsako Johnston Busingye wagizwe ambasaderi mubwongereza yabaye minisitiri w’ubutabera mwiza anaba intumwa ya leta mu myaka 8 yari ishize.
Umuvugizi wa leta y’u Rwanda yavuzeko Paul Rusesabagina yafashwe kubera ibyaha by’iterabwoba kandi yanabihamwije n’urukiko akatirwa gufungwa imyaka 25 , ubu akaba afungiye mu Rwanda.
Muri Nzeri 2021 nibwo urukiko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwakatiye Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25 rumuhamije ibya bufitanye isano n’ibikorwa byiterabwoba byakozwe n’imitwe yari ayoboye.