Goverinoma y’u Rwanda yatangajeko yababajwe n’icyemezo cya leta y’u Burundi cyo kongera gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi , nyuma y’uko kuri uyu wa kane leta y’igihugu cy’u Burundi yatangajeko yongeye gufunga imipaka ihuza igihugu cy’u Burundi n’u Rwanda.
Muri ir’itangazo , goverinoma y’u Rwanda ikaba yavuzeko iki cyemezo kidakwiye kuko ari icyemezo gikumira urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi u Rwanda n’u Burundi ndetse kinyuranyije n’amahame y’imikoranire agenga umuryango wa Africa y’iburasirazuba.
Kuri uyu wa kane tariki 11 Mutarama 2024 , akaba aribwo leta y’u Burundi yongeye gutangaza ifungwa ry’imipaka y’iki gihugu n’u Rwanda , nyuma y’umwaka umwe gusa cyongeye kuyifungura doreko hari hashize imyaka irindwi imipaka y’ibihugu byombi ifunze.
Leta y’u Burundi ikaba ifunze imipaka yose iy’ihuza n’u Rwanda , nyuma y’uko Perezida Evariste Ndayishimiye yari aherutse kuvugako u Rwanda rufasha rukanatera inkunga umutwe wa Red tabara urwanya ubutegetsi bw’igihugu cy’u Burundi.
Gusa , u Rwanda rukaba rwaramaganye iyi mvugo ya Perezida Evariste Ndayishimiye ruvugako imvugo ya Perezida Evariste ari imvugo y’ibinyoma ndetse u Rwanda rwibutsa iki gihugu cy’u Burundi ko ruheruka kubaha abarwanyi b’umutwe wa Red tabara bari kubutaka bw’u Rwanda , rushinjwa gufasha.
Muri iy’irwirwaruhame ya Perezida Evariste yagejeje ku barundi mu gusoza umwaka wa 2023 , akaba yaraciye amarenga y’uko imipaka y’ibihugu byombi ishobora kongera gufungwa ubundi yikoma bikomeye igihugu cy’u Rwanda mu buryo buziguye.
Nyuma y’igihe gito rero atanze iy’irwirwaruhame ye , kuri ubu imipaka y’ibihugu byombi ikaba yamaze gufungwa bikozwe na leta y’u Burundi gusa bikaba bitaramenyekana neza impamvu leta y’u Burundi yafashe umwanzuro wo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi.