Home Amakuru U Rwanda ntiruzihanganira uburyo ubwo aribwo bwose buhungabanya ubusugire ndetse n'umutekano w'u...

U Rwanda ntiruzihanganira uburyo ubwo aribwo bwose buhungabanya ubusugire ndetse n’umutekano w’u Rwanda – Dr Biruta Vicent

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda , Dr Biruta Vicent , yavuzeko U Rwanda rwiteguye kurinda ubusugire bw’igihugu mu buryo ubwo aribwo bwose mugihe hagira ugerageza kurusagararira , ashaka guhungabanya umutekano n’ubusugire bw’igihugu.

Minisitiri , Biruta , ibi akaba yarabigarutseho kuri uyu wa kane tariki 26 Mutarama 2023 , ubwo yagezaga ku nteko rusange y’umutwe w’abadepite uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere ka Africa y’iburasirazuba uhagaze , mu ntangiriro za 2023.

Minisitiri , Biruta , akaba yarabwiye inteko rusange y’umutwe w’abadepite ko umubano w’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byo mu karere ka Africa y’iburasirazuba uhagaze neza ko ntabibazo ibihugu byombi bifitanye , uretse gusa igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo.

ku mubano w’u Rwanda na Congo , Minisitiri , Biruta , akaba yaragaragajeko kuva umutwe wa M23 wakubura imirwano mu mpera z’umwaka wa 2021, leta ya Congo yatangiye gushinja U Rwanda ibirego by’ibibyoma by’uko U Rwanda rufasha uy’umutwe wa M23 , ibintu u Rwanda rwamaganiye kure.

U Rwanda ahubwo rukaba rwarashinje igihugu cya Congo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDRL , umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda aho uy’umutwe ufatanyije n’igisirikare cya Congo , FARDC , bagiye bagaba ibitero k’ubutaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Minisitiri , Biruta kandi akaba yaravuzeko igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo kintangiye mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’ibiganiro byabereye Luanda ndetse na Nairobi , mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke kibarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo.

Minisitiri , Biruta , akaba yaravuzeko ibiri kuba ko bitabuza U Rwanda kwitegura kugirango ubusugire ndetse n’umutekano w’igihugu birindwe uko bikwiye kandi yongeyeho ko U Rwanda rwo rwiteguye gushyira mu bikorwa imyanzuro y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda hagamijwe kugarura amahoro hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri , Biruta , akaba yarabwiye inteko rusange y’umutwe w’abadepite ko ikibabaje aruko ibi byose leta ya Congo irikubikora imiryango mpuzamahanga irebera ntacyo ikora ngo ikumire ibikorwa by’urugomo ndetse n’ubwicanyi bukomeje gukorerwa abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bari muri ik’igihugu cya Congo.

Inteko rusange y’umutwe w’abadepite ubwo yahabwaga ijambo kugirango batange ibitekerezo ku kiganiro Minisitiri Vicent Biruta yabagejejeho nabo bakaba baribanze ku gutunga urutoki imiryango mpuzamahanga yananiwe kugira icyo ikora ngo ihagarike ubwicanyi bushobora kuvamo Jenoside bukomeje gukorerwa abatutsi bo muri Congo.

Ik’ikiganiro kikaba cyarasojwe , inteko rusange y’umutwe w’abadepite yanzuyeko hashyirwaho komisiyo isesengura ik’ikibazo cy’u Rwanda na Repabulika iharanira demokarasi ya Congo mu buryo bwimbitse ubundi inteko ikazagira imyanzuro ifata igendeye ku byagaragajwe , n’iyi komisiyo yashyizweho.

Minisitiri , Vicent Biruta yibajije impamvu leta ya Congo ikunda kuvuga ijambo ubusugire nkaho Congo aricyo gihugu gifite ubusugire cyo nyine.
ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here