Mu gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo hakomeje imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe y’iterabwoba irimo n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Uko iy’imirwano ikomeje kugenda ifata intera hagati y’impande zombi zihanganye , umutwe wa M23 wongeye gutangazako wigaruriye umujyi wa Kinshanga uhereye muri teritwari ya Masisi , nyuma y’iminsi igera kuri itatu hari kubera imirwano ikarishye.
Kuwa kane tariki 26 Mutarama 2023 , akaba aribwo umutwe wa M23 wavuzeko wamaze kwigarurira umujyi wa Kinshanga nyuma y’imirwano ikarishye bahanganyemo n’igisirikare cya Congo (FARDC) ndetse n’imitwe y’iterabwoba bafatanyije.
Igisirikare cya Congo (FARDC) cyo nyuma yo gukubitirwa muri Kinshanga bakahava biruka , umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare byiswe sokorade akaba yaravuzeko FARDC itatsinzwe muri Kinshanga ahubwo ko bavuye muri uy’umujyi mu kwirinda kurwanira rwagati mu baturage.
Ib’ibisobanuro by’uy’umuvugizi wa FARDC ariko bikaba byarafashwe nk’urwenya cyane bitewe n’uburyo umutwe wa M23 uhora ujujumbya igisirikare cya Congo (FARDC) by’umwihariko mu mirwano ikomeje guhanganisha impande zombi mu burasirazuba bw’ik’igihugu cya Congo.
Ay’amagambo kandi akaba atari kunshuro ya mbere igisirikare cya Congo cyiyatangaza kuko nko mu mwaka ushize wa 2022 , ubwo M23 yigaruriraga umujyi wa Bunagana , igisirikare cya Congo nabwo kibaka cyari cyavuzeko kikuye muri uy’umujyi mu kwirinda kurwanira rwagati mu baturage.
Umutwe wa M23 ukaba ugiye kumara hafi umwaka n’amezi arenga uri mu mirwano n’igisirikare cya leta ya Congo (FARDC) , aho uy’umutwe uvugako kumura igihe kinini cy’iy’imirwano biterwa na leta ya Congo idashakako habaho amahoro , ahubwo ikayishozaho intambara.
Umwaka wa 2022 , ukaba wari wasoje umutwe wa M23 waratangiye kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi , imyanzuro yayisabaga guhagarika imirwano ndetse ikanava mu duce uy’umutwe wari wigaruriye aho uy’umutwe warekuye uduce turimo Kibumba n’ikigo cya Rumangabo.
Gusa 2023 , akaba ari umwaka wo wongeye gutangira impande zombi zisubukuye imirwano aho umutwe wa M23 washinje igisirikare cya Congo (FARDC) ndetse n’imitwe y’iterabwoba bafatanyije kuba aribo bongeye gushoza intambara bagaba ibitero kubirindiro bya M23.