Home Amakuru Rwanda : Uwayigishwaga uruhindu na leta y'u Rwanda kubera uruhare yagize muri...

Rwanda : Uwayigishwaga uruhindu na leta y’u Rwanda kubera uruhare yagize muri Jenoside yafatiwe muri Africa y’epfo

Kuri uyu wa kane , tariki 25 Gicurasi 2023 , nibwo Fulgence Kayishema warumaze igihe ahingwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yafatiwe mu gihugu cya Africa y’epfo , nyuma y’imyaka irenga 20 ahingwa.

Fulgence Kayishema , akaba yari mu bantu ba mbere bashakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside akurikiranyweho aho yari yarahunze ubutabera kuva mu mwaka wa 2001 , akaba yafashwe nyuma y’imyaka irenga 20 agafatirwa mu gihugu cya Africa y’epfo.

Fulgence Kayishema , akaba akurikiranyweho kuba yaragize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe abatutsi barenga ibihumbi 2000 bari bahungiye kuri kiliziya ya Nyange muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Kayishema , akaba yaramaze igihe kingana n’imyaka irenga 20 yiyisha inzego z’ubutabera nyuma y’uko yari yarahunze kuva mu mwaka wa 2001 , akaba yafashwe aza asanga n’abandi bafashwe hashize igihe bashakishwa n’inzego z’ubutabera barimo na Felician Kabuga.

Nyuma y’uko , Fulgence Kayishema , afatiwe muri Africa y’epfo uwuhagariye urukiko mpuzamahanga rwasigaranye inshingano zo kuburanisha abakoze ibyaha bya Jenoside , akaba yavuzeko ifatwa rya Kayishema ari intambwe nziza mu butabera itewe mu gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Fulgence Kayishema , akaba yafatiwe I Paarl mu gihugu cya Africa y’epfo nyuma y’imyaka irenga 20 yiyisha inzego z’ubutabera , akaba akurikiranyweho gufatanya na Padiri Seromba kwica Abatutsi bari bahungiye kuri kiliziya ya Nyange barenga ibihumbi 2000 , bakabasenyeraho iyo kiliziya.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here