Urukiko rukuru rw’igihugu cy’ubwongereza rwemejeko amasezerano igihugu cy’ubwongereza cyasinyanye n’igihugu cy’u Rwanda , yo kohereza mu Rwanda abimukira basaba ubuhungiro muri ik’igihugu cy’ubwongereza yakurikije amategeko.
Nyuma yuy’umwanzuro w’urukiko rukuru rwa London , bikaba biteganyijweko kuri ubu noneho ay’amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi yaba U Rwanda n’ubwongereza , ashobora gutangira gushyirwa mu bikorwa kumpande z’ibihugu byombi.
Amasezerano y’u Rwanda n’ubwongereza , yo kohereza abimukira mu Rwanda binjira muri ik’igihugu cy’ubwongereza bashaka ubuhungiro ariko mu buryo bunyuranyije n’amategeko , akaba ari amasezerano yakuruye impaka ndende kw’isi hose ndetse hagenda hanashyirwaho uburyo bwo gutambamira ay’amasezerano ibihugu byombi byari byagiranye.
Gusa , yaba ubwongereza cyangwa U Rwanda , nta gihugu ntakimwe kigeze gicika intege ngo kivugeko kikuye muri ay’amasezerano yari yashyizweho umukono n’ibihugu byombi ahubwo ibihugu byombi bikaba byarakomeje kuvugako ibyakozwe ari ibintu byemewe n’amategeko kuko ntaburenganzira bwa muntu bwahonyowe.
Ay’amasezerano nyuma yo gushyirwaho umukono n’ibihugu byombi , ishyirwamubikorwa byayo akaba ari gahunda yagenze bigurunege bitewe nuko ari gahunda yatambamiwe n’amategeko y’isi , mu rwego rwo kuburizamo ay’amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’abimukira gikomeje kuba ingutu.
Nyuma y’uko urukiko rukuru rwa London rutangaje uy’umwanzuro , goverinoma y’u Rwanda ikaba yaratangajeko yakiriye neza uy’umwanzuro w’urukiko rukuru rw’ubwongereza waje wemezako amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda , ibihugu byombi byagiranye yakurikije amategeko.