Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , yongeye gukora impinduka mu buyobozi bw’intara y’amajyarugu ashyiraho Goverineri mushya w’iyi ntara y’amajyarugu , Maurice Mugabowagahunde , mugihe uwari Goverinoma w’iyi ntara , Nyirarugero Dancille , yagizwe komiseri wa komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.
Iz’impunduka kandi zikaba zikozwe hashize igihe gito muri iy’intara y’amajyarugu hirukanywe Aba-Mayor batatu icyarimwe nyuma y’uko bigaragayeko bananiwe kuzuza inshingano zabo nk’abayozi zirimo no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda , nkuko byasobanuwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu , Musabyimana Jean Cloude.
Intara y’amajyarugu , akaba ari intara ikozwemo impinduka mu buyobozi bwayo aho abayobozi bagera ku icumi bose bakuwe mu nshingano zabo icyarimwe nyuma yuko biragayeko bananiwe kuzuza inshingano zabo zirimo no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda , nka rimwe mu mahame leta y’u Rwanda yiyemeje kunderaho.
Iz’impunduka zikomeje gukorwa mu ntara y’amajyarugu akaba ari inkurikizi yibyaye muri iy’intara aho muri iy’intara y’amajyarugu mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi habereye ibirori byiswe “Iymikwa ry’umutware w’abakono” aho ari ibirori byamaganywe n’umuryango wa FPR-Inkotannyi ubundi avugako ari ibirori bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Umuryango wa FPR-Inkotannyi ukaba waramaganye ib’ibirori byiswe “Iyimikwa ry’umutware w’abakono ” , usaba abanyamuryango ba FPR-Inkotannyi kwitandukanya nabyo ndetse no kubyamagana ubundi uburirako buri wese ashobora guhanwa mugihe yabonye ikibi ntiyitandukanye nacyo cyangwa ngo acyamagane.