Home Amakuru Rwanda- Caraïbes : Perezida Paul Kagame akomeje kugirira uruzinduko mu bihugu bigize...

Rwanda- Caraïbes : Perezida Paul Kagame akomeje kugirira uruzinduko mu bihugu bigize ikirwa cya Caraïbes

Murucyerera rwo kuwa gatatu , tariki 5 Nyakanga 2023 , nibwo umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yageze mu bihugu bigize ikirwa cya Caraïbes bihuriye mu muryango wa ‘CARICOM’ mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 ishize uy’umuhango ubaheho.

Perezida Paul Kagame , akaba yarageze muri Trinidad and Tobago nk’umunyamahanga wahahwe ubutumire bwo kwitabira iy’inama y’abakuru b’ibihugu na za Goverinoma zigize uy’umuryango uhuriza hamwe ib’ibihugu byo mu kirwa cya Caraïbes.

Uretse , umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame wahahwe ubutumire , hakaba hari n’abandi batumiwe muri iy’inama y’ibihugu bigize ikirwa cya Caraïbes barimo Antonio Guterres wa Loni , Antonio Blinken wa America ndetse na Minisitiri wa Korea y’epfo.

U Rwanda n’ibihugu bigize ikirwa cya Caraïbes , bikaba bifitanye umubano mwiza aho mu mwaka wa 2022 , Perezida Kagame yasuye ibihugu bitandukanye bigize uy’umuryango wa Caricom mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo hakoroshywa ubuhayirane hagati y’ibihugu ndetse na Africa.

Mu ruzinduko rw’akazi 2022 , Perezida Kagame yari yagiriye muri ib’ibihugu bya Caraïbes , akaba yari yavuzeko ibihugu byo muri Caraïbes ndetse na Africa byakorana ubucuruzi hashingiwe mu koroshya ingendo hagati y’ibihugu bya Caraïbes na Africa , hakurirwa Visa abaturage b’ibihugu byombi.

Umuryango wa Caricom kuri ubu ukaba ugizwe n’ibihugu birimo Jamaica , Haiti , Bahamas , Barbados , Dominica , Belize , Guyana , Grenada , Antigua and Barbuda , Montserrat , St.Lucia , Suriname , St. Kitts and Nevis , St. Vincent and the Grenadines ndetse na Trinidad and Tobago.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here