Mu ruzinduko rw’akazi umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yagiriye mu birwa bya Caraïbes mbere gato y’uko akomeza ur’uruzinduko rwe yabanje kunyura mu gihugu cya Senegal agirana ibiganiro na mugenzi we , Perezida Macky Sall.
Perezida Paul Kagame , akaba yarahagaze mu gihugu cya Senegal akabanza kugirana ibiganiro na mugenzi we Perezida Macky Sall wa Senegal by’amaze igihe gito ubundi akabona gukomeza mu ruzinduko rwe rw’akazi mu birwa bya Caraïbes.
Nkuko tubikesha ibiro bya Perezida wa Senegal , ku gicamutsi cyo kuwa kabiri tariki 4 Nyakanga 2023 , akaba aribwo Perezida Macky Sall yagiye kwakira ku kibuga cy’indege Perezida Paul Kagame ubundi bakagirana ibiganiro byamaze igihe gito ubundi agakomeza uruzinduko rwe rw’akazi muri Caraïbes.
Perezida Macky Sall akaba yarakiriye mugenzi we Perezida Paul Kagame , mugihe gito cyari gishize atangajeko atazongera kwiyamamariza kuba Perezida w’igihugu cya Senegal mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyiwe kuba mu mwaka wa 2024.
Perezida Macky Sall kuri ubu akaba ari Perezida ukomeje kugarukwaho mw’itangazamakuru nyuma y’uko atangajeko ataziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu cya Senegal ateganyijwe kuba muri 2024 , doreko ari muri mpanda ya nyuma y’ubutegetsi bwe muri Senegal.
Abantu benshi kw’isi bakaba bakomeje kugaruka kuri ik’icyemezo Perezida Macky Sall yafashe bavugako yagifashe kubera igitutu cyari kimuriho mugihe abandi bavugako yagifashe mu nyungu zo gutuma igihugu cya Senegal kitabamo imvururu.