Home Amakuru Rwanda : Abagera 129 nibo bimaze kumenyekanako bahitanywe n'ibiza byatewe n'imvura

Rwanda : Abagera 129 nibo bimaze kumenyekanako bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura

Mw’ijoro ryakeye , nibwo mu Rwanda haguye imvura nyinshi ariko by’umwihariko yibasira intara y’iburengerazuba , intara y’amajyaruguru ndetse n’intara y’amajyepfo akaba ari imvura yari nyinshi cyane kuburyo yagize ingaruka mbi cyane kubatuye muri iz’intara z’igihugu.

Goverinoma y’u Rwanda , ikaba yatangajeko imibare yagateganyo y’abantu bahitanywe n’ibi biza kuri ubu imaze kugera ku bantu 129 mugihe ibikorwa byo gushakisha abahitanywe n’ibi biza bigikomeje , mu Rwanda hakaba habagaho ibiza by’imvura ariko akaba ari ku nshuro ya mbere kuva mu myaka 10 ishize , ibizi by’imvura bihitanye abantu barenga 100 mu Rwanda.

Abayobozi mu nzego z’igihugu zitandukanye bakaba bagendereye abaturage bo muri iz’intara zagizweho ingaruka n’ibi biza by’imvura mu rwego rwo kubahumuriza ndetse no kwizeza ubufasha bw’igihugu ab’abaturage bagizweho ingaruka n’ibi biza by’imvura bimaze guhitana abagera , 129.

Umuvugizi wa goverinoma wungirije , Alain Mukuralinda , ubwo yaganiraga n’itangazamakuru agaruka ku kaga igihugu cyahuye nako akaba yemejeko igihugu kimaze kubura abantu 129 bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura yaraye ingwa mw’ijoro ryo kuwa kabiri tariki 2 Gicurasi 2023.

Mukuralinda , akaba yarakomeje avugako mu bamaze guhitanwa n’ibi biza by’imvura harimo abantu 27 b’akarere ka Rubavu , 26 bo mu karere ka Rutsiro , 23 bo mu karere ka Ngororero , 17 bo mu karere ka Nyabihu ndetse na 16 bo mu karere ka Karongi.

Muri ay’amezi mu Rwanda hakaba hasanzwe hamenyerewe kungwa imvura nyinshi , gusa akaba ari ku nshuro ya mbere imyuzure ndetse n’inkangu bikomotse ku mvura biyitanye abantu barenga 100 mu Rwanda , mu myaka 10 ishize.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here