Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu , mu burengerazuba bw’u Rwanda , rwakatiye igifungo cy’imyaka 15 Kayumba Innocent wahoze ari umuyobozi mukuru wa gereza ya Rubavu , nyuma y’uko rumuhamije kugira uruhare mupfu z’abagororwa bapfuriye muri gereza ya Rubavu.
Ku munsi w’ejo hashize , kuwa gatanu tariki 5 Mata 2024 , akaba aribwo uru rubanza rwaregwagamo Kayumba Innocent kumwe nabo bareganwaga , umucamanza yasomye imyanzuro y’uru rubanza aho umucamanza yasomye imyanzuro yarwo kw’isaha ya saa kumi n’igice (16:30) zo mu Rwanda.
Umucamanza , mbere yo gusoma imyanzuro y’uru rubanza akaba yarabanje kwisegura kubari bari mu cyumba kiburanisha ubundi avugako habayeho gutinda bitewe n’imigendekere cyangwa imiterere y’uru rubanza ndetse avugako ari urubanza rwari rugoye cyane.
Umucamanza , akaba yavuzeko uru rubanza ari urubanza rwari rufite impapuro zirenga 100 ariko mu rwego rwo kwihutisha imyanzuro y’uru rubanza akaba yarayisomye mu mpine kandi akaba yarabikoze mu rwego rwo kwihutisha imyanzuro bitewe n’amasaha aho yari ageze.
Mu gusoma imyanzuro y’uru rubanza , Umucamanza akaba yaravuzeko Kayumba Innocent yahamijwe uruhare rwe mupfu z’abagororwa bapfiriye muri gereza ya Rubavu yari abereye umuyobozi ubundi rumuhanisha igifungo cy’imyaka 15 ndetse n’izahabu y’amafaranga angana na miliyoni eshatu.
Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu kandi rukaba rwarakatiye n’abandi bantu bari imfungwa muri iyi gereza ya Rubavu , bahamijwe kugira uruhare mupfu z’abagororwa bapfiriye muri iyi gereza ya Rubavu Kayumba Innocent yari abereye umuyobozi.
Nyuma y’uko urukiko rumaze gutangaza imyanzuro yarwo kuri uru rubanza , uwunganira Kayumba Innocent mu mategeko akaba yaravuzeko batishimiye imyanzuro y’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu ubundi atangazako we nuwo yunganira mu mategeko ariwe Kayumba bagiye kujurira.
Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu kandi rukaba rwaragize umwere abandi baregwaga muri uru rubanza barimo Ephrem Gahungu wasimbuye Kayumba Innocent ku buyobozi bwa gereza ya Rubavu ndetse nuwari umwungirije ku buyobozi ariwe Uwayezu Augustin.
Urukiko rukaba rwaravuzeko Ephrem Gahungu ndetse nuwari umwungirije , basimbuye Kayumba Innocent kubutegetsi bwa gereza ya Rubavu , bo urukiko rwasanze nta ruhare bagize mupfu z’abagororwa bapfiriye muri gereza ya Rubavu babereye abayobozi basimbuye Kayumba Innocent.
Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu kandi rukaba rwahanishije igifungo cy’imyaka 13 abarimo Jean De Dieu Baziga ndetse na Gapira Innocent bari bakuriye iperereza kuri gereza ya Rubavu , ubwo kuri iyi gereza hakorerwa ubu bwicanyi , nyuma y’uko nabo bahamijwe kugira uruhare muri ubu bwicanyi.