Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB , rwatangajeko rwataye muri yombi Muhizi Anatole ukekwaho gutanga amakuru atariyo imbere y’umukuru w’igihugu , Perezida wa Repabulika ubwo yari yasuye abaturage b’akarere ka Nyamasheke.
Mu ruzinduko rw’iminsi 4 umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yagiriye mu ntara y’amajyepfo n’intara y’iburengerazuba , Perezida yanasuye akarere ka Nyamasheke ndetse yumva n’ibibazo by’abaturage batuye muri aka karere ka Nyamasheke.
Ubwo umwanya w’ibibazo by’abaturage batuye muri Nyamasheke wagerwagaho , umuturage witwa Muhizi Anatole yageje ikibazo kuri Perezida Paul Kagame amubwirako yarenganye akeneye kurenganurwa kuko ikibazo cye cyabuze ugikemura.
Anatole , akaba yarabwiye Perezida ko bank y’igihugu BNR yatambamiye mitasiyo y’ibyangobwa bye by’umutungo ugizwe n’inzu yaguze n’umukozi wari uwa BNR witwa Rutagengwa Jean Leo mu mwaka 2015 , nyuma y’uko abwiwe na RDB ko iyo nzu atari ingwate.
Anatole akaba yarakomeje abwira Perezida ko bank y’igihugu BNR yagiye mu kigo gitanga ibyangobwa by’ubutaka maze BNR ikakibuza kuba cyamuha icyangobwa cy’umutungo we , maze avugako BNR yabikoze ivugako uwo baguze inzu yibye iyi bank ya BNR agatoroka , rero ko umutungo we uzafatirwa nta cyangobwa azahabwa.
Impamvo yo gutabwa muri yombi kwa Muhizi Anatole wasabye Perezida ku mukemurira ikibazo
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB , Dr Murangira B. Thierry , akaba yatangajeko iperereza ry’ibanze kuri iki kibazo cy’uyu mugabo ryagaragajeko Muhizi yabeshye ahubwo ko yanze kuva mu nzu nyuma yo gutsindwa urubanza , urukiko rukamutegeka kuva munzu.
Dr Murangira B Thierry akaba yarakomeje avugako kandi iperereza ry’ibanze rya garagajeko kandi iy’inzu Muhizi Anatole yanze kuvamo nyuma yo gutsindwa urubanza , ari inzu yari yaratanzwemo ingwate ya miliyoni 31 z’amafaranga y’u Rwanda , Rutagengwa yari yarafashe muri BNR.
RIB , ikaba yarakomeje igaragaza ko bank y’igihugu BNR yaje kwandikira ibiro by’igihugu bishinzwe ubutaka ibisaba gushyiraho itambamira kuri iyo nzu , nyuma y’uko BNR yari imaze gutsinda urubanza rwo gukoresha inyandiko mpimbano yari yararezemo Rutagengwa Jean Leo.
Muhizi Anatole akaba avugako mu gushaka ibyangobwa by’umutungo yaguze , aribwo yaje kumenyako nyiri iyo nzu yayigurishije mu buriganya kuko mbere yo kuyigirisha yari ingwate muri bank y’igihugu BNR ndetse Muhizi akaba yaraje no gutsindwa mu rubanza yari yarezemo ibiro by’ubutaka mu rukiko rukuru rwa Nyanza.
Ubwo Perezida yamaraga kumva ikibazo cy’uyu muturage akaba yarayise abwira inzego zirimo na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu , ko mu minsi 3 gusa agomba kumva cya cyemutse , Muhizi akaba yarabwiye Perezida ko inzego za leta nyinshi zari zizi ikibazo cye ariko ntawagikemura kuva 2015.
Muhizi ndetse akaba yarabwiye Perezida ko hari na bumvaga ikibazo cye bakamubwira ngo asenge Imana niba akeneye kubona icyangobwa cy’umutungo we yirukankaho , urwego rw’ubugenzacyaha RIB bukaba bwavuzeko iperereza rigikomeje kugirango dosiye ya Muhizi ikorwe ishyikirizwe ubutabera.