Home Amakuru Perezida Salva Kiir wa Sudan y'epfo ari mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda...

Perezida Salva Kiir wa Sudan y’epfo ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda , U Burundi ndetse na RDC

Umukuru w’igihugu cya Sudan y’epfo , Perezida Salva Kiir , akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango w’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba , EAC , kuri ubu akomeje kugirira uruzinduko rwe rw’akazi muri ibi bihugu bya EAC mugihe hakomeje kuzamuka umwuka mubi.

Ku munsi wejo hashize , Perezida Salva Kiir akaba aribwo yageze mu Rwanda mu ruzinduko rwe rw’akazi muri ibi bihugu bya Africa y’iburasirazuba ndetse aganira ne Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ku bibazo by’umutekano mucye byugarije akarere k’ibiyaga bigari.

Kuri uyu munsi , akaba yari mu gihugu cy’u Burundi aho biteganyijwe ko yari guhura na Perezida w’iki gihugu cy’u Burundi , Evariste Ndayishimiye , ubundi bakagirana ibiganiro aho azavayo yerekeza I Kinshasa guhura na Perezida Felix Tshisekedi wa Congo.

Uru ruzinduko rw’akazi rwa Perezida Salva Kiir rukaba rubayeho mugihe umwuka mubi hagati y’ibi bihugu uko ari bitatu ukomeje kwiyongera amanywa nijoro bitewe n’intambara iri mu burasirazuba bwa Repabulika iharanira demokarasi ya Congo hagati yumutwe wa M23 na FARDC.

Igisirikare cya Congo (FARDC) n’abagishyikiye bakaba bakomeje guhangana n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 , umutwe leta ya Kinshasa ivugako ufashwa kandi ugahabwa n’intwaro n’u Rwanda ibintu leta ya Congo yaburiye gihamya ndetse u Rwanda rukanabyamagana.

Ahubwo mu kurwanya uyu mutwe igisirikare cya Congo (FARDC) cyikifatanya n’umutwe witerabwoba wasize ukoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda , FDRL , ibintu u Rwanda rwagaragajeko biteye impungenge ku mutekano w’igihugu cy’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda.

U Rwanda rukaba rudasiba kwerekana impungenge zarwo ku kuba leta ya Congo yarifatanyi n’umutwe w’iterabwoba wasize ukoze Jenoside mu Rwanda wa FDRL , aho mu bihe bitandukanye igisirikare cya Congo gifatanyije n’abarwanyi b’uyu mutwe bagiye bakora ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kuri ubu nyuma y’uko iyi ntambara iri mu burasirazuba bwa Congo ikomeje gufata indi ntera ndetse ibihugu biri muri iyi ntambara (u Burundi , Congo) bigaca amarenga y’uko hashobora kwaduka intambara mu karere kibiya bigari , akaba ari ikintu cyahagurukije inzego z’ibihugu zitandukanye mu rwego rwo guhosha aya makimbirane.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here