Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , nkuko bisanzwe mu gusoza umwaka twinjira mu mwaka mushya yongeye kwifuriza abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda umwaka mushya wa 2024 , twatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 1 Mutarama 2024.
Mu ijambo yagejeje ku banyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda , Perezida Paul Kagame akaba yavuzeko we n’umuryango we bifurije abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda umwaka mushya muhire , umwaka w’ibyishimo n’uburumbuke.
Perezida Paul Kagame kandi akaba yagarutse ku buryo umwaka wa 2023 wagenze , aho yagarutse kuburyo umwaka wa 2023 usize abanyarwanda bishimiye iterambere igihugu cyabo kirimo kugeraho ubundi agaruka no kungero z’iterambere igihugu cyagezeho.
Perezida Paul Kagame , akaba yagarutse kungero zitandukanye aho yavuzeko abantu bingeri zitandukanye bo kw’isi bakomeje kuza mu Rwanda bitabiriye inamampuzamahanga zinyuranye ndetse n’ibindi birori bikomeye byabaga byabereye hano mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame , akaba yagarutse kungero zirimo kuba u Rwanda rwarakiriye amarushanwa ya BAL(basketball African league) , inama zo kuruhando mpuzamahanga nka women delivery , Giant of Africa ndetse n’igitaramo cya Global citizen , giherutse kubera hano mu Rwanda ku nshuro yacyo ya mbere.
Perezida Paul Kagame kandi muri iri jambo risoza umwaka yageneye abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda , akaba yanagarutse no kubindi bintu bitandukanye birimo n’uko umutekano w’u Rwanda uhagaze y’aba mu karere u Rwanda ruhereyemo ndetse no ku mipaka y’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi.