Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame yahuye na Perezida Volodymlyr Zelensky w’igihugu cya Ukraine bagirana ibiganiro by’ibanze ku ntambara igihugu cye cya Ukraine kimazemo hafi imyaka ibiri n’uburusiya ndetse banaganira kunzira zihari zo kuyihagarika.
Nkuko tubikesha ibiro by’umukuru w’igihugu , Village Urugwiro , Perezida Paul Kagame akaba yahuye na Perezida Volodymlyr Zelensky w’igihugu cya Ukraine , mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’isi (world economic forum) iri kubera I Davos mu Busuwisi.
Kuri uyu wa kabiri , tariki 16 Mutarama 2024 , akaba aribwo umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abandi bayobozi bo kw’isi bahuriye mu gihugu cy’ubusuwisi mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’isi , World Economic forum.
Perezida Paul Kagame kandi akaba yahuye n’abandi bayobozi bagiye batandukanye bakagirana ibiganiro barimo n’umunyamabanga wa leta zunze ubumwe za America ushinzwe ububanyi na mahanga , Antony Blinken , aho baje kugirana ibiganiro by’ibanze ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’umutekano wa karere kibiya bigari.
Ibiganiro by’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame na Antony Blinken , bikaba by’ibanze kubufatanye n’umubano w’u Rwanda na leta zunze ubumwe za America ndetse no guharanira amahoro arambye mu karere kibiya bigari hakemurwa umuzi w’ibikomeje gutera amakimbirane.