Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF) , yashyize abayobizi bashya mu nzego z’umutekano , Lt Gen Mubarakh Muganga agirwa umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda , Juvenal Marizamunda agirwa Minisitiri w’ingabo.
Kuri uyu wa mbere , tariki 5 Kamena 2023 , akaba aribwo hasohotse itangazo rimenyesha amavugurura , umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF) yakoze mu nzego z’umutekano z’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame , akaba yashyizeho n’abandi bayobozi mu nzego z’umutekano ndetse abandi bahindurirwa inshingano bakurwa mu nshingano bari barimo ubundi bashyirwa mu z’indi nshingano nshya binyuze muri ir’itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro by’umukuru w’igihugu , Village urugwiro.
Mu bandi bayobozi , umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yashyize mu nshingano nshya hakaba harimo Brig Gen Evariste Murenzi wahahwe kuyobora urwego rw’igihugu rw’amageza , RCS (Rwanda Collection Service).
Mej Gen Alex Kagame na Col Theodomir Bahizi , bahahwe inshingano zo kuyobora ingabo z’u Rwanda ziri mu gihugu cya Mozambique mu butumwa bwo kugarura amahoro muri ik’igihugu nyuma y’uko zagiye muri ik’igihugu mu mwaka wa 2021 zigiye gushya imitwe y’iterabwoba yari yarigaruye intara ya Cabo Delgado.
Abandi bayobozi bahahwe inshingano binyuze muri ir’itangazo ry’umukuru w’igihugu hakaba harimo , Mej Gen Vincent Nyakarundi , Mej Gen Eugene Nkubito , Lt Col Augustin Migabo wazamuwe mu ntera akagirwa Colonel ndetse agahindurirwa n’inshingano akagirwa umuyobozi w’ingabo zidasanzwe , Special Force Command.
Itangazo ry’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda rishyira abayobozi bashya mu nzego z’umutekano.