Home Amakuru Perezida Paul Kagame yagaragaye kw'ifoto ari kwita ku mwuzukuru we

Perezida Paul Kagame yagaragaye kw’ifoto ari kwita ku mwuzukuru we [Amafoto]

Uyu munsi nibwo imiryango yose yo kw’Isi yizihiza ‘umunsi w’ababyeyi b’abagabo, ahantu hose usanga abagize umuryango bifuriza ababyeyi babo b’abagabo umunsi mwiza. Umukobwa wa nyakubahwa Paul Kagame yashyize hanze ifoto igaragaza Perezida Paul Kagame ari kwita ku mwuzukuru we.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati: “Umunsi mwiza w’aba Papa ku mugabo nkunda cyane. Warakoze cyane ku bw’amahirwe wampaye yo kuba umukobwa wa papa wishimye. Ubu uri na sogokuru mwiza. Ndagukunda.

Perezida Kagame yagiye agaragaza ko akunda cyane umwuzukuru we dore ko muri Nzeri 2020 yigeze kuvuga ko iyo atashye amasaha yo kugera mu rugo ataragera (COVID 19 Curfew) anyaruka akajya kumureba!

Ange Kagame n’umufasha we Bertrand Ndengeyingoma batangaje ko bibarutse umwana wabo kuwa 06 Nzeri 2020. Ubwo yabazwaga uko yabyakiriye kuba sogokuru, Perezida Kagame yavuze ko yabyishimiye cyane, yagize ati:

Ni bishya kwitwa Sogokuru, ariko ni byiza cyane. Nari menyereye kwitwa se w’abana, ariko ubu nazamutse mu ntera. Nindangiza iyi mirimo mwanshinze, mpora niteguye kuzatangira indi mirimo yo kureberera abuzukuru…

Ange I. Kagame yifurije papa we, Paul Kagame umunsi mwiza w’abapapa.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here