Ibi byabaye kuri uyu wa kabiri ubwo Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron yari yagigiriye uruzinduko mu majyepfo y’ubufaransa mu bice bya Drome, akurikirana uko ubuzima bw’abaturage bwifashe nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 cyibasiriye Ubufaransa.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Macron ari gusuhuza abaturage, umwe ahita amukubita urushyi rw’ itama. Abashyinzwe umutekano wa perezida bahise bahagera byihuse bata muri yombi abagabo babiri babigizemo uruhare.
Mu bafashwe umwe ni umunyamakuru kuri Televiziyo BFM TV undi nawe akora kuri radiyo RMC yaho mu bufaransa.
Kugera ubu imyirondoro ndetse n’impamvu yo gukubita perezida ntago biratangazwa neza.
Ibi bimaze kuba, Macron yakomeje gahunda ye, ndetse nyuma y’ibihe gito yahise agaragara ari kuvugana n’abandi baturage ku ruhande rwo hakurya.