Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yongeye kuntenga ibihugu by’amahanga bihora bishaka ko abanyarwanda bagendera ku murongo wa demokarasi wabyo kandi naho ari umurongo ugaragaramo ibibazo byinshi , maze bakirengagiza amahitamo yabo bishimiye kuko ari amahitamo abageza ku musaruro bifuza.
Ibi umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba yarabigarutseho kuri uyu wa gatanu tariki 8 Nyakanga 2022 ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru w’ikinyamakuru France 24 , Perezida akaba yarabigarutseho ubwo uy’umunyamakuru yari amubajije niba ashobora kuzongera kwiyamamaza mu matora ya 2024.
Perezida Paul Kagame akaba yaratangiye kuyobora U Rwanda kuva mu mwaka 2000 ariko mu gihe amaze ayoboye akaba ariwe muyobozi kw’isi watowe n’abaturage ku majwi atari munsi y’amajwi ya 95% , ni mugihe imyaka yayoboye igihugu yabaye nk’iminsi bitewe n’uburyo ari imyaka yaranzwe n’umutekano , iterambere ridaheza , n’imibereho myiza kuri bose.
Umunyamakuru wa France 24 , ubwo yabazaga Perezida Paul Kagame niba ashobora kuzongera kwiyamamariza kuyobora U Rwanda mu mwaka wa 2024 , Perezida Paul Kagame yaragize ati nzongera ndebeko na kiyamamaza ku kindi gihe k’imyaka 20 ibyo ntakibazo mbifiteho kuko amatora arebana n’abaturage bahitamo uwo bashaka.
Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba yaraboneyeho kunenga uburyarya no kwivuguruza kw’ibihugu byo muburengerazuba bw’isi bihora bishaka kwigaragaza nkaho aribyo bifite politike na demokarasi ikora neza mugihe nabyo bitamazwa n’amahitamo byafashe ngariko bikihutira kunenga amahitamo ya politike na demokarasi meza atanga umusararuro muri Africa.
Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba yavuzeko abanenga U Rwanda nabo hari byinshi yabanenga kuko nabo atari ba miseke igoroye , yavuzeko ko ntakuntu nabo baba bugarijwe n’ibibazo birebana na demokarasi yabo ngo maze batekerezeko bafite uburenganzira bwo kuza kuntenga abandi bafite demokarasi ahubwo irusha imiyoborere myiza niyabo.
Source : France 24