Home Amakuru New Zealand : Minisitiri w'intebe Jacinda Ardern yatangajeko agiye kwegura kurizi nshingano...

New Zealand : Minisitiri w’intebe Jacinda Ardern yatangajeko agiye kwegura kurizi nshingano nyuma y’imyaka 6 azifite

Minisitiri w’intebe mu gihugu cya New Zealand Jacinda Ardern yatangajeko agiye kwegura kumwanya we wo kuba Minisitiri w’intebe kubera ikibazo kintegenye ndetse avugako yizeye neza ko ishyaka rye rifite ubushobozi bwo kuzegukana amatora agiye kuzaba mu mezi ari imbere.

Ibi , Minisitiri Jacinda Ardern akaba yarabitangaje mu ubwirwaruhame ya nyujijwe kuri televisiyo y’igihugu cya New Zealand tariki 19 Mutarama 2023 , ubwo yagarukaga ku matora ateganyijwe kuba mu gihugu cye cya New Zealand azaba tariki 14 Ukwakira 2023.

Minisitiri Jacinda Ardern muri iy’ibwirwaruhame yacaga kuri televisiyo y’igihugu cye cya New Zealand akaba yaravuzeko yizeye neza ko ishyaka rye rya abakozi (Labour Party ) riri mu mwanya mwiza wo kuzegukana ay’amatora ateganyijwe muri ik’igihugu cya New Zealand.

Jacinda Ardern akaba ari umugore w’imyaka 42 , watangiye kuyobora igihugu cya New Zealand kuva mu mwaka wa 2017 , akaba n’umuyobozi w’ishyaka riri k’ubutegetsi Labour Party , tariki 19 Mutarama 2023 akaba aribwo yatangajeko azegura kuri uy’umwanya wo kuba Minisitiri w’intebe w’igihungu cya New Zealand.

Jacinda Ardern akaba yaravuzeko kandi ubwo azaba amaze kwegura kuri iz’inshingano zo kuba Minisitiri w’intebe w’igihungu cya New Zealand , inteko y’ishyaka rye rya Labour Party izayita itora uw’umusimbura muri iz’inshingano mu minsi itatu izakurikira iyegurarye.

Minisitiri Jacinda Ardern akaba yaratangiye kuyobora igihugu cya New Zealand mu mwaka wa 2017 muri goverinoma y’igihugu cya New Zealand yari ihuriweho ubundi aza kuyobora ishyaka rya Labour Party ryatsinze amatora mu myaka itatu yakurikiyeho.

Ku buyobozi bwa madame Jacinda Ardern akaba yarahuye n’ibibazo bigiye bitandukanye birimo icyorezo cya Covid-19 , iruka ry’ikirunga ryahitanye ubuzima bw’abaturage benshi ndetse n’igitero cy’iterabwoba cyahitanye abagera kuri 50 bo mu idini ya Islam , mu mwaka wa 2019.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here