Perezida Macron w’ubufaransa yatangiye uruzinduko rwe rw’akazi muri Africa , uruzinduko rugamije gushaka uburyo igihugu cye cy’ubufaransa cyahangana n’imbaraga z’uburusiya zikomeje kwiyongera kuri uy’umugabane wa Africa arinako zubika imbehe y’ubufaransa kuri uy’umugabane wa Africa.
Perezida Emmanuel Macron muri ur’uruzinduko rwe rw’akazi kuri uy’umugabane wa Africa akaba agiye gusura ibihugu birimo igihugu cya Gabon , Angola , Congo Brazzaville ndetse n’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo.
Kuwa mbere tariki 27 Gashyantara 2023 , akaba aribwo Perezida Macron yakoze ikiganiro n’itangazamakuru aho yagaragazaga Politike nshya y’igihugu cye cy’ubufaransa ku mugabane wa Africa doreko kuri ubu ubufaransa n’ibihugu bya Africa umubano utifashe neza.
Perezida Macron kandi akaba yarashyize n’umucyo kuri Politike nshya y’igisirikare cy’ubufaransa ku mugabane wa Africa , Perezida w’umufaransa kandi akaba yatangiye uruzinduko rwe ku mugabane wa Africa mugihe hari hashize icyumweru kimwe gusa igihugu cya Burkina Faso kirukanye ingabo z’ubufaransa k’ubutaka bwacyo.
Ni mugihe kandi Burkina Faso yasheshe amasezerano yose mu bya gisirikare yari ifitanye n’ubufaransa yemereraga ik’igihugu cy’ubufaransa kurwanya imitwe y’inyeshyamba yo muri ik’igihugu cya Burkina Faso , ni mugihe kandi umwaka ushize igihugu cya Mali nacyo kirukanye ingabo z’ubufaransa kigatangira gukorana n’igisirikare cy’uburusiya.
Ni mugihe kandi ubuhangange bw’ubufaransa mu gihugu cya Centra Africa bwashyizweho akadomo nyuma y’uko umutwe w’uburusiya kabuhariwe wamenyekanye kw’isi nka Wagner Group ugeze muri ik’igihugu cya Centra Africa , Macron w’ubufaransa akaba ashinja igihugu cy’uburusiya ku kuba gikomeje gukora icengeza matwara rigamije kwangisha ubufaransa ibihugu byo muri Africa.