Home Amakuru M23 yaburiye ingabo za Tanzania ziri mu butumwa bwa SADC muri Congo

M23 yaburiye ingabo za Tanzania ziri mu butumwa bwa SADC muri Congo

Umutwe wa M23 , ukomeje guhangana n’igisirikare cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo (FARDC) mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo , waburiye ingabo z’igihugu cya Tanzania (TPDF) ziri mu butumwa bw’umuryango wa SADC muri iki gihugu cya Congo.

Mu burasirazuba bwa Congo hakaba hakomeje kubera intambara ihanganishije umutwe wa M23 ndetse n’igisirikare cya Congo n’abagishyikiye barimo ingabo za SADC , ingabo z’u Burundi , imitwe yitwaje intwaro (wazelendo , fdrl , maima ) , abacancuro , abasirikare ba Africa y’epfo ndetse n’abandi bafasha FARDC guhangana n’uyu mutwe.

Iyi ntambara ikaba ikomeje guhanganisha impande zombi mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo by’umwihariko muri Kivu ya ruguru yigaruriwe n’uyu mutwe wa M23 aho kuri ubu uyu mutwe ariwo uyigenzura kuva mu mwaka ushize wa 2023.

Nyuma y’uko ingabo za SADC rero zinjiye byeruye muri iyi ntambara ndetse umutwe wa M23 ugatangazako watangiye guhangana n’ibitero by’izi ngabo , ukaba waraburiye igisirikare cya Tanzania nacyo cyinjiye muri iyi ntambara ndetse M23 itangazako izi ngabo zigiye gutangira kwicwa mugihe zitahagarika ibikorwa byazo.

Mu itangazo M23 yashyize hanze ikaba yarashinje izi ngabo za Tanzania gukoresha intwaro ziremereye zizwi nka MRLS zirasa mu buturage bari mu bice M23 igenzura ndetse itangazako mugihe izi ngabo zitahagarika ibikorwa byazo , ugiye gufata ingingo yo gutangira guhiga aba basirikare ba Tanzania ndetse bakicwa kandi hagafatwa n’intwaro bakomeje kurashisha mu baturage.

Uyu mutwe wa M23 , ukaba waratangaje ibi nyuma y’uko mu ntara ya Kivu ya ruguru hagenzurwa n’uyu mutwe hakomeje kurashishwa imbunda ziremereye bikozwe n’ingabo za Tanzania ziri mu butumwa bw’umuryango wa SADC muri Repabulika iharanira demokarasi ya Congo mugufasha igisirikare cya FARDC guhangana n’umutwe wa M23.

Intambara ya M23 n’igisirikare cya FARDC , ikaba imaze hafi umwaka umwe yongeye kubura nyuma y’uko mu mwaka wa 2013 yari yahagaritswe nanone n’ingabo z’umuryango wa SADC nyuma y’uko uyu mutwe wa M23 wari wigaruriye umujyi wa Goma mu rugamba rwari ruhuhanganishije n’igisirikare cya Congo (FARDC) ubundi ingabo za SADC zikaza kuhurasaho ugahunga.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here