Home Amakuru Leta zunze ubumwe za America nyuma y'imyaka 30 iri kugitutu yavuguruye itegeko...

Leta zunze ubumwe za America nyuma y’imyaka 30 iri kugitutu yavuguruye itegeko ryo gutunga imbunda

Sena y’igihugu cya leta zunze ubumwe za America yemeje itegeko rishya rivugurura iryari risanzweho ryemerera abanya-america gutunga imbunda nyuma y’imyaka myinshi mu bice by’iki gihugu cya America hicwa abantu hakoreshejwe imbunda.

Ivugurura ryir’itegeko rikaba ribayeho nyuma y’imyaka isaga 30 yarishize muri iki gihugu cya leta zunze ubumwe za America harabuze gica ku bijyane no gutunga imbunda kwa basiviri muri iki gihugu aho abantu bicwaga n’amasasu kandi batari mu ntamabara.

ir’itegeko rivuguruye rikaba ryarabanje gutorerwa mu nteko nshingamategeko y’umutwe w’abadepite mbere yuko rishyikiriza Perezida Joe Biden wa leta zunze ubumwe za America ngo arisinyeho ribone kwemezwa , ni mugihe abasenateri batoye it’itegeko ari 63 kuri 33 baryanze.

Mungingo nshyashya ziri tegeko hakaba harimo kubanza kwitonda no gushishoza , hagakorwa n’ubugenzuzi budasanzwe igihe hari umuntu ugiye kugura imbunda ataruzuza imyaka 21 muri iki gihugu cya leta zunze ubumwe za America.

Harimo kandi gutanga bageti y’amafaranga angana na miliyari 15 z’amadorari azifashishwa muri gahunda yo gufasha abantu bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe ndetse no kongerera ubushobozi ibigo by’amashuri mu gukaza umutekano w’abanyeshuri.

Muri iki gihugu cya leta zunze ubumwe za America hakaba hashize igihe hagaragara ubwicanyi mu bigo by’amashuri aho ubu bwicanyi bwagiye buhitana ubuzima bw’abanyeshuri benshi aho ubuheruka gukorerwa mu mujyi wa Texas bwayitanye abagera kuri 19.

ir’itegeko rivuguruye kandi rikaba ryemerera inzego zibishinzwe kuba zakambura imbunda umuntu usankaho afite imyatwarire idasanzwe ishobora kuba yashyira mu kaga ubuzima bw’abantu bikaba arinako bizajya bigenda igihe umuntu agiye kugura imbunda asanzwe azwiho guhohotera uwo bashakanye.

Source : Router

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here