Umudepite Fatuma Gedi uri mubagize inteko nshimategeko y’igihugu cya Kenya yahagaritswe umunsi umwe , nyuma yaho agaragaye akwirakwiza bombo mu badepite bagenzi be bigateza impagara n’umutekano muke mu nteko nshimategeko.
Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu tariki 5 Mutarama 2022 , ubwo inteko nshimategeko y’igihugu cya Kenya yigaga ku mushinga wo kuvugurura itegeko rigenga amashyaka yo mu gihugu cya Kenya , Fatuma Gedi uri mubayiguze iy’inteko nshimategeko akaba yagaragaye azenguruka mu badepite bagenzi be abayereza ibintu bitayise bimenyekana ako kanya.
Ibi bikorwa byuyu mudepite byayise bikurura impaka ndende mu nteko nshimategeko ya Kenya , abadepite bagenzi be bavuzeko ibyo depite Fatuma Gedi uhagarariye agace ka Wajiri yararimo gukora byari ugutanga ruswa kugirango abadepite bo muyandi mashyaka bashyigikire Icyifuzo cy’ishyaka rye.
Abandi badepite barimo Hon Nyoro n’abandi bumvikanye bavugako depite Fatuma Gedi arigutanga ruswa y’ibintu batamenya bishobora kuba ari n’amafaranga , ibi bikaba byashimangiwe n’abandi badepite bavuzeko Fatuma Gedi ari gutanga ruswa ingana n’ibihumbi 100 bya mashiringi ya Kenya.
Bwana depite nyoro yavuzeko ari agahumamunwa kubona ruswa itangirwa mu nteko nshimategeko y’igihugu cya Kenya , uwari umuyobozi mukuru muri iyi nteko nshimategeko yahaye umwanya depite Fatuma Gedi nga asobanure ibyo ariguha abadepite bagenzi be .
Depite Fatuma Gedi mu kwisobanura kwe yagize ati “nabonye isukari irigushira muri bagenzi bange bagize iy’inteko nshimategeko , niyo mpamvu ndikuba bombo” , Madamu Fatuma Gedi yavuzeko yahaye bagenzi be bombo kuberako bamaze umwanya munini baganira maze isuka ikabashira mu mubiri.
Ibi bikorwa uyu mugore depite Fatuma Gedi yakoze mu nteko nshimategeko byatumye ahabwa igihano cyo guhagarikwa umunsi umwe atitabira imirimo y’inteko nshimategeko y’igihugu cya Kenya.
Source : Africanews