Home Amakuru Ikigo cya Google na Facebook byaciwe miliyoni 237€ za mayero na...

Ikigo cya Google na Facebook byaciwe miliyoni 237€ za mayero na leta y’ubufaransa ibishinza kudaha umutekano amakuru y’abaturage mugihe basura imbuga zabyo

Leta y’ubufaransa yaciye ibigo by’ikoranabuhanga bya Google na Facebook amande y’amafaranga angana na miliyoni 237€ za mayero , angana na miliyari 237frw z’amafaranga y’u Rwanda , ibishinza kudaha uburyo umuturage ayitamo kari amakuru abikwa ku bw’umutekano wa makuru ye , mu gihe ari gusura imbuga zibyo bigo.

Ikigo cya META aricyo cyahoze kitwa Facebook kigahindurirwa izina , leta y’ubufaransa yagiciye amafaranga angana na miliyoni 60€ za mayero mu gihe ikigo cya Google cyo cyaciwe ayangana na miliyoni 150€ za mayero.

Ibigo byombi by’ikoranabuhanga byaciwe ayo mande na leta y’ubufaransa ngo kuko abakoresha Facebook , na bakoresha ishakiro rya google kumwe na YouTube isanzwe ariyi kigo cya Google batabanza guhabwa uburenganzira bwo kubanza kwemezako bashaka gukoresha cookes.

Cookes , ni uburyo bw’inyandiko ntoya urubuga rubika mu machine y’umuntu ziba zikubiyemo amakuru ajyanye n’ibikorwa umuntu aba yakoreye kururwo rubuga , ku mbuga nyinshi zindi mbere yuko zitangira gukora izi nyandiko zibanza kugusaba kubanza kubyeza.

Mu gihe ku ishakiro rya google , Facebook na YouTube siko bimeze aho uburyo ho budakoreshwa leta y’ubufaransa ikaba ariho yahereye ibica aya mande , leta y’ubufaransa yatangajeko yahaye ibi bigo igihe kingana n’amezi 3 kugirango bitangire gukoresha ubu buryo yavuzeko mu gihe ubu buryo bino bigo bitabukoreshwa buri kigo kizajya gicibwa amande y’ibihumbi 100€ by’amayero buri munsi.

Ikigo cya Google cyatangajeko kiteguye kubahiriza iryo tegeko ryashyizweho n’ubufaransa ku mpamvu z’umutekano w’abafaransa , si ubwa mbere igihugu cy’ubufaransa gifatira ibihano nkibi Ibigo by’ikoranabuhanga kuko mu mwaka 2020 ikigo cya Google cyaciwe miliyoni 100€ za mayero , Ikigo cya Amazon gicibwa miliyoni 35€ za mayero.

Source : Theguardian

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here