Home Amakuru Itorero rya Anglican rikomeje gucikamo ibice kubera ubutinganyi

Itorero rya Anglican rikomeje gucikamo ibice kubera ubutinganyi

Umushumba w’itorero rya Anglican mu Rwanda ndetse akaba na visi-perezida w’inama y’itorero rya Anglican kw’Isi izwi nka GAFCON, Musenyeri Dr. Laurent Mbanda yikomye abakomeza gushyigikira ababana bahuje igitsina ndetse abasaba kugarukira ijambo ry’Imana bakihana. Ibi yabivuze mugihe itorero rya Anglican kw’Isi rifite inkomoko mubwongereza rikomeje gushyigikira ubutinganyi.

Mu kiganiro yagiranye n’ibinyamakuru byo mu Rwanda kuwa 13/06, musenyeri Mbanda yavuze ku bibazo biri mu itorero rya Anglican, yeruye ko iri torero ridahagarariwe n’umuyobozi w’itorero ry’abongereza kw’Isi nkuko benshi babitekereza, mumagambo ye yagize ati “Umuryango wa GAFCON uhagarariye abasaga 85% by’abene torero rya Anglican ku isi, bityo umutwe w’itorero ntabwo uri mu bwongereza ahubwo uri ku Isi yose.”

Musenyeri Mbanda yeruye ko umuryango GAFCON ugamije kugarura ijambo ry’Imana mw’itorero aho ubu indangagaciro z’itorero na bibiriya zitagihabwa agaciro nk’uko bikwiye, Bibiriya ni indorerwamo ifasha mu gukumira ingeso Imana idakunda.

Musenyeri Mbanda yemeje ko ubu Musenyeri wafatwaga nk’umukuru wa Anglican kw’isi uzwi nka Archibishop of Cantebury atagihagarariye iri torero aho ubu afatwa nka musenyeri w’itorero ry’abongereza gusa.

Archi-bishop Dr. Laurent Mbanda [image via KT Press]

Ibi bibaye nyuma yuko inama yabereye i Kigali yahuje abasaga 1300 baturutse mumatorero ya Anglican hirya no hino kwisi muri Mata uyu mwaka yafashe imyanzuro ikakaye harimo uwo gutakariza ikizere Archibishop of Cantebury, Justin Webly kubwo kunyuranya n’ibyanditswe mu miyoborere y’itorero ku buryo bukabije, Mbanda yavuze ko biteye isoni kukuba umuyobozi w’idini ariwe ufata iyambere akayobya abo ayoboye, akabakura mu murongo wa bibiriya.

Archi-bishop of Cantebury, Justin Webly, ntagifatwa nk’umushumba w’itorero rya Anglican kubwo gushyigikira ubutinganyi. [Andrew Kelly/Reuters]

Musenyeri Mbanda yavuze ko mugihe uri kwigisha abantu ko bakwiye gushyigikira ko abaryamana bahuje igitsina basezerana mu rusengero rw’imana kandi ibyo binyuranyije n’ijambo ry’Imana, uba warengereye. bityo abangirikani bambuye ubushobozi Musenyeri Justin Webly yarafite ku rwego rw’isi, bityo ntibifuza ko idini rya Anglican rishyirwa mu gatebo kamwe n’ubutinganyi.

Abajijwe nimba uku kwitandukanya na Anglican yo mu bwongereza bitazagira ingaruka ku bufasha bwaturukaga mu bwongereza, Musenyeri Mbanda yavuze ko itorero rya Anglican mu Rwanda ritabeshejweho n’ubufasha bw’amahanga, ndetse ryamenye kwigira, bidakuyeho ko inkunga zije zitakwakirwa, ariko izisaba kuva mumurongo wa bibiriya nta kaze zifite.

Dr. Rachel Mann, umugabo wihinduje igitsina akaba umugore yagizwe Caridinari muri Anglican

Ubu itorero rya Anglican mu bwongereza rikomeje gushyigikira umuryango w’abaryamana bahuje igitsina n’abatinganyi uzwi nka LGBTQ aho ubu Dr Rachel Mann usanzwe ari umugabo wahinduje igitsina akaba umugore yagizwe caridinari mukuru (Archi-cardinal) muri iri torero.

Sources: Express UK, KT Press.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here