Home Amakuru Igihugu cya Niger kirukanye abanyarwanda 8 bari baroherejweyo mu buhungiro nyuma yo...

Igihugu cya Niger kirukanye abanyarwanda 8 bari baroherejweyo mu buhungiro nyuma yo gusoza ibihano bya ICTR/TPIR [inkuru-irambuye]

Igihugu cya Niger kirukanye ku butaka bwacyo abanyarwanda 8 barimo zigiranyirazo Porte wavutse tariki 2 Gashyantare mu mwaka 1938 avukira muri perefegitura ya Gisenyi kumwe na bandi 7 bategetswe guhita bava kubutaka bw’igihugu cya Niger.

Abandi 7 basomwe mu itangazo ryatangajwe na minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Niger harimo Nzuhonemeye Francois Savie , Nteziryayo Alphonse , Muvumyi Tharisis , Ntaganira Andrew , Nsengiyumva Natore , Mugiraneza Prosper hamwe na Sagahutu Innocent.

Aba uko bose ari abantu 8 basabwe guhita bava kubutaka bw’igihugu cya Niger bitarenze icyumweru kimwe gusa nkuko byanditswe mu itangazo , Niger yatangajeko aba banyarwanda birukakwe ku bw’impamvu za diporomasi.

Mu itangazo minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Niger , yasabyeko mu gihe batava muri Niger inzego zu mutekano ziyita zibakurikirana mu gihe baguma k’ubutaka bwa Niger kandi batemerewe ku hatura.

Zigiranyirazo n’abagenzi be bahoze ari imfungwa z’urukiko rwa shyiriweho u Rwanda ICTR /TPIR nyuma yo kurangiza ibihano byabo babuze ibihugu bibakira baguma Arusha muri Tanzania bakaba bari baherutse koherezwa mu gihugu cya Niger.

Mu nangiriro z’ukwezi ku kuboza , goverinoma y’u Rwanda yasabye u rwego rw’umuryango wa bibumbye rushinzwe imanza mpuzamahanga mantabyaha gusobanuraneza ibyaba banyarwanda 8 boherejwe mu gihugu cya Niger.

Umucamanza Calmer yavuzeko iyimurwa ryaba banyarwanda bahoze ari imfungwa za ICTR / TPIR byatewe n’amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya UN n’igihugu cya Niger, Calmer yavuzeko ayo masazerano yakorewe ku bantu 9 mu gihe umuntu 1 yari atarimurwa.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here