Umuhanda uhuza akarere ka Huye n’akarere ka Nyamagabe , wangiritse bikomeye ku gice cya karere ka Huye mu murenge wa Kigoma nyuma y’uko mu bice by’intara y’amajyepfo haguye imvura nyinshi , nkuko byatangajwe na Police y’igihugu (Rwanda national Police).
Kuri uyu wa mbere , tariki 15 Mutarama 2024 , akaba aribwo Police y’u Rwanda yatangaje amakuru yiyangirika ry’uyu muhanda Huye-Nyamagabe ndetse itangaza ko uyu muhanda wabaye ifunzwe by’agatenganyo bitewe ntiyangirika ryaho.
Amakuru yagiye asohoka nyuma y’uko uyu muhanda wangiritse n’uko mu masaha y’ijoro ingendo muri uyu muhanda Huye-Nyamagabe zari zigoranye kuburyo bukomeye kuko ari umuhanda wangiritse bikomeye hafi gucikamo kabiri.
Mu itangazo Police y’igihugu (Rwanda Police) yashyize hanze imenyekanisha amakuru yiyangirika ry’uyu muhanda , ikaba yatangajeko bitewe n’iyangirika ry’uyu muhanda Huye-Nyamagabe wabaye ufunzwe by’agatenganyo , isaba abahukoreshaga kwihangana itangaza ko ntiwongera kuba nyabagendwa imenyesha abaturarwanda muri rusange.
Muri ik’igihe mu ntara y’amajyepfo hakaba hamaze igihe hangwa imvura nyinshi yasenye ibikorwa remezo muri iy’intara y’amajyepfo birimo amazu y’abaturage , ibyumba by’amashuri , imihanda ndetse n’imyaka yari mu mirima abaturage bari barahinze.
Amafoto agaragaza iyangirika ry’umuhanda (Huye-Nyamagabe).