Home Amakuru DR Congo : Ingabo z'u Burundi zashinjwe kwifatanya na FARDC , mu...

DR Congo : Ingabo z’u Burundi zashinjwe kwifatanya na FARDC , mu gutwikira abatutsi b’abanye-congo

Umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano n’igisirikare cya Congo , wasohoye itangazo ushinja ingabo z’u Burundi ziri muri iki gihugu cya Congo mu butumwa bw’umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EACRF) kwifatanya na FARDC mu kurwanya uyu mutwe ndetse no mu bikorwa by’urugomo bikomeje gukorerwa abatutsi b’abanye-congo.

Umutwe wa M23 , ukaba wasohoye iri tangazo rishinja ingabo z’u Burundi kwifatanya na FARDC , nyuma y’uko kumbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza urubyiruko ruzwi nka Wazalendo rumisha ibisasu biremereye ku mudugudu utuyemo abanye-congo b’abatutsi muri Masisi bikarangira amazu ayihe agakongoka.

Muri ayo mashusho uru rubyiruko ruzwi nka Wazalendo , rukaba rwumvikanamo ruvugako rurimo gutwika ayo mazu ngo kuko aramazu atuyemo abatutsi ndetse n’intwaro bakoreshaga babarwanya , M23 ikaba yaramaganye ibi bikorwa by’urugomo bikomeje gukorerwa abatutsi b’abanye-congo ubundi ivugako itazabirebera gutyo gusa.

Mw’itangazo ryasohowe n’umuvugizi w’uyu mutwe , Lorence Kanyuka , M23 ikaba yaravuzeko mugihe ibi bintu bitakemurwa mu mahoro , witeguye kwirwanaho ndetse no kurwana ku baturage , M23 kandi muri iri tangazo ikaba yarasabye EAC gusobanura uburyo ingabo z’u Burundi zikomeje kwifatanya na FARDC mu kurwanya , M23.

Muri iri tangazo rya M23 , uyu mutwe ukaba warasabye ubusobanuro umuryango wa EAC , uburyo ingabo za FARDC zongeye kwisubiza uduce uyu mutwe wari warahaye ingabo za EACRF turimo Mushaki , Karuba , Kilolirwe , Kichanga na Mweso muri masisi aho ari uduce twagenzurwa n’ingabo z’u Burundi kuri ubu zirimo gushinjwa kwifatanya na FARDC.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here