Home Amakuru Andrew Mitchell , yasabye government y'ubwongereza gufata abanyarwanda 5 bakekwaho kugira uruhare...

Andrew Mitchell , yasabye government y’ubwongereza gufata abanyarwanda 5 bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994

Umwe mu bagize inteko nshigamategeko y’igihugu cy’ubwongereza Andrew Mitchell yasabye leta y’igihugu cye cy’ubwongereza gufata abanyarwanda 5 bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 , bakoherezwa mu Rwanda cyangwa bakaburanishwa n’ubwongereza.

Ni mugihe aba bagabo uko ari batanu bagiye kumara imyaka irenga 16 bidegebya muri iki gihugu cy’ubwongereza kandi leta y’u Rwanda yarashyikirije igihugu cy’ubwongereza impapuro zisaba ko batabwa muri yombi gusa ubwongereza bukaba busa nkaho bwa byirengagije kubushake.

Aba banyarwanda batanu bakurikiranywe na leta y’u Rwanda kuri ubu biyishe mu bwongereza hakaba harimo uwitwa Vincent Bajinya , Celestin Ugirashebuja , Charles Munyaneza , Emmanuel nteziryayo ndetse na Celestin Mutabaruka , uko bose ari batanu ubwongereza bukaba bwarashyikirijwe impapuro zisaba kubata muri yombi.

Andrew Mitchell , ubwo yageza ijambo kubagize inteko nshigamategeko y’ubwongereza akaba yaravuzeko iki kibazo cyaba banyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 , ari ikibazo kimaze igihe kivugwa kandi ko igihugu cye cy’ubwongereza cyakomeje ku kirengagiza kubushake.

Andrew Mitchell akaba yaravuzeko kandi iki kibazo cyaba banyarwanda gishobora no kuzagarukwaho mu nama ya CHOGM ihuza abakuru b’ibihugu naza goverinoma bakoresha ururimi rw’icyongereza , iteganya kubera mu Rwanda kuva tariki 20-25 muri uku kwezi kwa Kamena 2022.

CHOGM kandi akaba ari inama izanitabirwa na minisitiri w’ubwongereza Boris Johnson , Andrew Mitchell akaba ariwe uyoboye komisiyo ishinzwe kurwanya ibyaha by’intambara ndetse iyi komisiyo ayoboye akaba ariyo yanahawe gukurikirana iki kibazo cya b’abanyarwanda kuri ubu batuye muri iki gihugu cy’ubwongereza.

Mu nteko nshigamategeko y’ubwongereza Andrew Mitchell akaba yaravuzeko ubutabera butanzwe bukererewe busa nkaho ntabuba bwatanzwe , ni mugihe bamwe muri aba banyarwanda bashakishwa n’u Rwanda kuri ubu bahinduye ibyangobwa byabo byabarangaga harimo no guhindura amazina bitwaga bakiyita ayandi mazina.

Source : Kigali to day

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here