Home Amakuru Algeria yahagaritse ubucuruzi n'igihugu cya Esupanye kubera ikibazo cya gace ka Sahara...

Algeria yahagaritse ubucuruzi n’igihugu cya Esupanye kubera ikibazo cya gace ka Sahara kometswe kuri Morocco

Igihugu cya Algeria cyahagaritse ubuhayirane mu by’ubucuruzi cyari gifitanye n’igihugu cya Esupanye igishinja imyatwarire mibi mu kibazo cy’agace ka Sahara y’iburengerazuba , agace kometswe ku gihugu cya Morocco .

ir’itangazo rihagarika ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi rikaba ryarasohotse kuwa kane tariki 9 Kamena 2022 , nyuma y’umunsi umwe iki gihugu cya Algeria gihagaritse amasezerano yo gukumira abimukira cyari gifitanye niki gihugu cya Esupanye.

Igihugu cya Algeria kandi kikaba cyarayise kinahagaritse ibicuruzwa cyatumizaga muri iki gihugu cya Esupanye kugeza igihe ikibazo bafitanye gishingiye ku gace ka Sahara y’iburengerazuba kometswe kuri Morocco gikemutse.

Nyuma yiy’imyanzuro igihugu cya Algeria cyafatiye igihugu cya Esupanye , umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’uburayi ukaba warasabye igihugu cya Algeria kwisubiraho ku myanzuro cyafashe maze kikagana inzira y’ibiganiro n’igihugu cya Esupanye mu gukemura ikibazo.

igihugu cya Esupanye akaba aricyo gihugu cya koronezaga aka gace ka Sahara y’iburengerazuba mbere yuko aka gace komekwa ku gihugu cya Morocco mu mwaka 1975 , aho kuva muri uy’umwaka 1975 igihugu cya Algeria na Morocco byatangiye kurebana nabi kubera aka gace.

igihugu cya Algeria akaba ari igihugu cyakunze gushyigikira umutwe ushakako aka gace ka Sahara y’iburengerazuba kabona ubwigenge ariko igihugu cya Morocco cyo kikavugako agace ka Sahara y’iburengerazuba ari ubutaka bw’igihugu cya Morocco kurusha kwigenga.

Muri Werurwe 2022 akaba aribwo Esupanye yagaragajeko ishyigikiye umugambi wa Morocco wo gushyiraho ubuyobozi bwihariye bwaka gace ka Sahara maze yanga gushyigikira umugambi wa Algeria wo guha ubwingenge bwuzuye aka gace ka Sahara y’iburengerazuba , ubusanzwe agace Morocco ihora ihanganiye n’igihugu cya Algeria.

Uku gushyigikira kw’igihugu cya Esupanye ishyigikira igihugu cya Morocco byarakaje igihugu cya Algeria ndetse Algeria ihamagaza ambasaderi wayo wari uyihagarariye muri iki gihugu cya Esupanye ngo atahe abe ahagaritse inshingano ze yakoraga muri iki gihugu cya Esupanye.

Source : Al Jazeera

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here