Afurika y’epfo umwana w’umukobwa w’imyaka umunani yarokotse impanuka , nyuma yuko bisi yari itwaye abantu ikoze impanuka ubundi igahitana abantu 45 , mugihe harokotse uy’umwana w’umukobwa umwe gusa w’imyaka 8.
Iyi mpanuka , ikaba yarabaye kuri uyu kane tariki 28 Werurwe 2024 , nyuma y’uko iyi mpanuka ibaye hakaba harayise hatangira ibikorwa by’ubutabazi aho kugeza no mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu byari bigikomeza.
Nkuko byatangajwe n’ubutegetsi bw’igihugu cya Afurika y’epfo , ubwo iy’imodoka (bisi) yakoraga impanuka abantu bose bari barimo bakaba baritabye Imana usibye umwana umwe w’umukobwa w’imyaka 8 wabashije kuyirokoka.
Uyu mwana w’umukobwa warokotse iyi mpanuka ariwe wenyine , akaba yarayise ajyanwa kwa muganga yakomeretse bikomeye kugirango abashwe kwitabwaho barebeko yabasha kubaho nyuma yuko arakotse iyi mpanuka.
Iyi modoka yakoze impanuka . ikaba yaracitse feri ubundi igahanuka ku cyiraro ikangwa hasi muri matero 50 ivuye hejuru ku cyiraro igwa mu mpanga , iyi mpanuka ikaba yarabereye mu ntara ya Limpopo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu cya Afurika y’epfo.
Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu muri iki gihugu cya Afurika y’epfo , Sindisiwe Chikunga , akaba yarihanganishije imiryango yababuriye ababo muri iyi mpanuka , ubundi avugako amasengesho y’abanya-Afurika y’epfo ari kumwe n’imiryango yababuze ababo.
Ni mugihe abategetsi ba Afurika y’epfo batangajeko mugihe ibikorwa byo gutabara ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka bigikomeje , imirambo 34 ariyo yamaze gukurwa ahabereye impanuka ariko ko abantu 9 gusa aribo bamaze kumenywa n’imiryango yabo.