Kuwa gatanu tariki 23 Ukuboza 2022 , mu kigo cya Nasho nibwo hasojwe amasomo ya gisirikare yo mu mutwe udasanzwe wa “Special Operation Forces” aho yahabwaga abasirikare bo ku rwego rwa ofisiye ndetse nandi mapeti.
Uy’umuhango ukaba waritabiriwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda , Gen Jean Bosco Kazura aho yashimiye ubwitange n’umurava ndetse n’ikinyabupfura byaranze ab’abasirikare mugihe cya amezi 10 bari bamaze mu masomo mu kigo cya Nasho.
Gen Jean Bosco Kazura , akaba yarashimiye abasirikare bose basoje ay’amasomo kuko babaye indashyikirwa mu bikorwa byabo mugihe cya amezi 10 bari bamaze mu masomo mu kigo cya Nasho ndetse bakaba bararanzwe n’ikinyabupfura.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda , akaba yarasabye abasirikare basoje amasomo yabo gukoresha ubumenyi bahahwe barinda ubusugire bw’igihugu ndetse n’abaturage b’u Rwanda , mugihe bazaba batangiye akazi kabo ko kurinda igihugu cya babyaye.
Uy’umuhango wo gusoza ay’amasomo ya gisirikare wabereye mu kigo cya Nasho , ukaba wasojwe hayembwa abasirikare bahize abandi mugihe cy’amasomo aho hahembwe Sous Lieutenant Kanyamugenge Emmanuel ndetse na Sous Lieutenant Kwizera Nkangura Emmanuel.