Home Africa U Rwanda rwamaganye ibirego bya mahanga birushinja gufasha umutwe wa M23 ,...

U Rwanda rwamaganye ibirego bya mahanga birushinja gufasha umutwe wa M23 , mu kuyobya uburari k’umuzi w’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro muri Congo

Goverinoma y’u Rwanda yongeye kwamagana ibirego bya mahanga birushinja gufasha umutwe wa M23 , ivugako ib’ibirego ntashingiro bifite ahubwo ko bigamije kuyobya uburari kumpamvu nyakuri z’umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Congo.

Goverinoma y’u Rwanda , ikaba yongeye kwamagana ib’ibirego nyuma y’uko ibihugu by’ubufaransa , ubudage byiyunze kuri America ndetse n’imiryango yo mu bumwe bw’uburayi , bishinja U Rwanda ku kuba rutera inkunga umutwe wa M23 , ibintu batajya batangira gihamya ibyemeza.

Ib’ibirego kandi goverinoma y’u Rwanda ikaba itarasibye kubyamagana n’umunsi warimwe ivugako ib’ibirego byose ntakindi bigamije ahubwo ko bigamije gusiga isura mbi U Rwanda mu rwego rwo kwanga gukemura uhereye mu mizi ikibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bwa Congo.

U Rwanda , akaba atari kunshuro ya mbere ruhura n’ik’ikibazo cyo kwegekwaho ib’ibirego by’umutekano muke bibarizwa mu burasirazuba bwa Congo aho mu mwaka wa 2012 amahanga yifatiye kugakanu U Rwanda arushyiriraho ibihano bitagira ingano arushinja gufasha umutwe wa M23 , ibintu goverinoma y’u Rwanda yamaganye.

Ubwo umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yarari mu nama y’umuryango wa abibumbye ya 77 agaruka ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bwa Congo , akaba yaravuzeko ik’ikibazo kimaze hafi imyaka irenga 28 kizwi n’imiryango mpuzamahanga ndetse ko atari ikibazo kigoranye gukemura ahubwo ko habuze ubushake bwa politike bwo kugikemura giherewe mu mizi yacyo.

Goverinoma y’u Rwanda , ikaba ishinja leta ya Congo ku kuba ifatanya n’imitwe y’iterabwoba irimo n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu kugaba ibitero by’iterabwoba k’ubutaka bw’u Rwanda ndetse no guhembera urwango ku banye-congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here