Home Mu Rwanda Ku nshuro ya mbere , akarasisi ka basirikare b'ingabo z'u Rwanda kakozwe...

Ku nshuro ya mbere , akarasisi ka basirikare b’ingabo z’u Rwanda kakozwe mu rurimi rw’ikinyarwanda [Amafoto]

Kuri uyu wa mbere , mw’ishuri rya gisirikare rya Gako rihereye mu karere ka Bugesera , habereye umuhango wo kwinjiza abasirikare barenga 600 bari ku rwego rwa ofisiye mu ngabo z’u Rwanda , nyuma y’uko bari bamaze umwaka bahabwa amasomo y’umwuga gisirikare.

Ku nshuro ya mbere , akarasisi kaba basirikare binjiye mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa ofisiye kakaba kabaye mu rurimi rw’ikinyarwanda ibintu bitari bisanzwe doreko byari bibayeho ku nshuro ya mbere aho ubusanzwe hakoreshwaga indimi z’amahanga.

Umuyobozi mukuru w’ishuri rya gisirikare rya Gako , Brig Gen Rutagengwa , akaba yavuzeko abasoje amasomo barimo abasirikare 102 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanyije n’amasomo ya kaminuza y’u Rwanda , abahesha impanyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza.

Hakaba , abasirikare 522 bize umwaka umwe amasomo y’umwuga wa gisirikare barimo abari basanzwe ari abasirikare bato mu ngabo z’u Rwanda bagera kuri 355 ndetse n’abasiviri 167 , bari basanzwe bafite impanyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza.

Brig Gen Rutagengwa kandi akaba yavuzeko hari n’abandi basirikare 33 basoreje amasomo yabo mu mahanga , uyu muhango kandi ukaba wanitabiriwe n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame , akaba yashimiye aba basirikare bayisemo kujya mu ngabo z’u Rwanda ndetse ababwirako kari inshingano zabo kurinda iterambere igihugu cyagezeho ndetse n’abanyarwanda bagituye , mu kurinda ko ibyabaye muri iki gihugu bitazongera ukundi.

Perezida Paul Kagame kandi muri uyu muhango akaba yagarutse kubakunze kuvugako kujya mu gisirikare ari ukujya mu ntambara ubundi avugako kujya mu gisirikare bitavuze intambara ahubwo ko intambara ibaho bitewe n’impamvu yayiteye.

Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame kandi akaba yavuzeko abatinya gupfa ngo n’uko baba bagiye mu gisirikare ari ukwibeshya ubundi avugako urupfu ntaho rutaba ariko ko ikintu cya mbere gitera ishema umuntu ari ugupfa upfira kwitangira igihugu.

Perezida Paul Kagame ubundi avugako umwuga wa gisirikare ari umwuga utera ishema uwuhukora ndetse ugatera ishema n’umuryango we , uyu muhango ukaba wasojwe umukuru w’igihugu ahemba abasirikare bahize abandi mugihe cy’umwaka umwe bahabwa amasomo y’umwuga wa gisirikare mw’ishuri rya Gako rihereye mu karere ka Bugesera.

Perezida Paul Kagame yasabye abasirikare binjiye mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa ofisiye , kurinda igihugu n’abagituye aribo Abanyarwanda.
Perezida Paul Kagame yahembye abasirikare bahize abandi ku masomo bari bamazmo umwaka.
ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here