Ambassaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Africa y’epfo , Hategeka Emmanuel , yiyemeje kongera kuzahura umubano w’igihugu cya Africa y’epfo ndetse n’u Rwanda , nyuma y’uko muri iki gihe ibihugu byombi bifitanye umubano urimo agatotsi.
Kuwa kabiri , tariki 9 Mutara 2024 , akaba aribwo ambassaderi Hategeka Emmanuel yashyikirije Perezida wa Africa y’epfo Cyril Ramaphosa impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cy’u Rwanda muri iki gihugu cya Africa y’epfo.
Ambassaderi Hategeka Emmanuel kandi akaba yarayise anashyikiriza Perezida Ramaphosa ubutumwa bwa mugenzi we , Perezida Paul Kagame w’u Rwanda , amushimira ku kuba yarifatanyije n’abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi , ku nshuro ya 30.
Ambassaderi Hategeka , akaba agiye guhagararira u Rwanda muri Africa y’epfo nyuma y’uko perezida Cyril Ramaphosa agiriye uruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Ramaphosa muri uru ruzinduko rwe kandi akaba yaraje kugirana ibiganiro na mugenzi we Perezida Kagame aho ari ibiganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi urimo agatotsi ndetse no kubibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa congo.
Aba Perezida bombi kandi bakaba barabyemereye itangazamakuru ko bagiranye ibiganiro by’umwihariko byibanze ku kibazo cy’umutekano mucye kiri mu burasirazuba bwa Repabulika iharanira demokarasi ya congo aho Africa y’epfo ifiteyo ingabo.
Perezida Ramaphosa kandi akaba yaravuzeko nyuma y’uko agiranye ibiganiro na Perezida Kagame yahinduye imyumvire ku kibazo cy’umutekano mucye kiri mu burasirazuba bwa Congo ubundi avugako asanga iki kibazo kigomba gukemurwa n’inzira za politike kurusha iz’intambara.
Perezida Paul Kagame nawe mu kiganiro n’itangazamakuru akaba yarabajijwe ku kiganiro yagiranye na Perezida Ramaphosa ubundi avugako ari ikiganiro cyagarutse ku bibazo by’umutekano mucye biri muri Congo , avugako ari ikiganiro cyamunyuze ndetse ashimangirako cyananyuze Perezida Ramaphosa.