Umuvugizi wa goverinoma y’u Rwanda , Yolande Makolo , yanenze bikomeye imikorere y’ikingamakuru channel 4 News gikorera mu bwongereza nyuma y’uko gihaye ijambo abavuga nabi igihugu cy’u Rwanda , ngo batange ubuhamya bw’uburyo u Rwanda atari igihugu gitekanye.
Ikinyamakuru channel 4 News , kikaba cyarifashishije abantu barimo Ingabire Victoire ndetse na Abdul Karim Ali umuyobozi wungirije w’ishyaka rya RNC rifatwa nk’umutwe w’iterabwoba na leta y’u Rwanda , aha iki kinyamakuru kikaba cyarabifashsishije nk’abatangabuhamya bagaragaza ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye ariyo mpamvu kitagakwiye koherezwamo abimukira.
Hashize igihe mu gihugu cy’ubwongereza hari impaka z’urudaca ku kuba iki gihugu cyashyira mu bikorwa amasezerano cyagiranye n’u Rwanda mu mwaka wa 2023 , yo kohereza abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko , ibintu byazamuye impaka z’urudaca kuva mu mwaka wa 2023 kugeza na n’ubu 2024.
Aba bantu rero bafatwa nk’abantu batifuriza ikiza igihugu cy’ababyaye aricyo u Rwanda , iki kinyamakuru akaba aribo cyahaye ijambo ubundi bagaragaza uburyo u Rwanda ari igihugu kidatekanye ku buryo cyakwakira abimukira bazaturuka mu bwongereza hashingiwe ku masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi mu mwaka wa 2023.
Yaba Ingabire Victoire kuri ubu ubarizwa mu Rwanda akagira ishyaka ritemewe ndetse na Abdul Karim Ali muri iki kiganiro cy’ikinyamakuru channel 4 News bakaba barumvikanye bavugako mu Rwanda nta burenganzira bwa muntu bw’ubahirizwa kandi ko nta munyarwanda uba wemerewe kuvuga ibitandukanye n’umurongo wa leta y’u Rwanda , ibihabanye nukuri.
Umuvugizi wa goverinoma y’u Rwanda , Yolande Makolo , mu gusubiza iki kinyamakuru akoresheje urubuga rwe rwa X , akaba yaravuzeko ikinyamakuru nka channel 4 kitagakwiye guha urubuga abanyabyaha ubundi agaragaza ko RNC ari umutwe w’iterabwoba wagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda byahitanye inzirakarengane z’abanyarwanda.
Kuri Ingabire victorie , Yolande Makolo , akaba yaravuzeko uyu nawe yakoranye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse akaba yaraje no guhamwa n’ibi byaha agafungwa imyaka 15 akaza gufungurwa mu mwaka wa 2018 ku mbabazi z’umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame.
Ingabire victorie muri iki kiganiro wagaragaje ko urukiko rwanze kwakira ikirego cye cyo kumukuraho ubusembwa ku byaha yahamijwe agakatirwa gufungwa imyaka 15 , kugirango aziyamamaze mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba mu Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga uy’umwaka wa 2024.
Umuvugizi wa goverinoma y’u Rwanda , Yolande Makolo , akaba yaravuzeko usibye no mu Rwanda no mu bindi bihugu byo kw’isi , umuntu wacyetsweho ibyaha agakurikiranwa n’ubutabera agafungwa aba atemerewe kuba umukandida mu matora nyuma yo gusohoka muri gereza , amategeko n’ahandi arubahirizwa.