Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi , Dr Abdallah Utumatwishima , umuhanzi Bruce Melody , umuyobozi wa NBA Africa , Claire Akamanzi , umuyobozi wa Giants of Africa akaba na Perezida w’ikipe ya basketball ya Toronto raptors , batanze ikiganiro ku bitabiriye Rwanda Day cyagarukaga ku mukino n’imyidagaduro muri rusange.
Kuva ku itariki 2-3 z’uku kwezi kwa Gashyantare 2024 , muri leta zunze ubumwe za America muri Washington hakaba harimo habera Rwanda Day nyuma y’imyaka ine itaba biturutse ku cyorezo cya covid-19 cyibasiye isi muri rusange doreko cyamaze imyaka hafi itatu gihitana abatuye isi.
Kuri ubu rero uyu munsi umenyerewe nk’umunsi uhuza abayobozi b’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda batuye mu mahanga ukaba wari wagarutse , nyuma y’imyaka ine , akaba ari ibirori byitabiriwe n’abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda barenga ibihumbi 35,000 bose bahuriye I Washington muri leta zunze ubumwe za America.
Abayobozi b’u Rwanda mu nzego zitandukanye z’igihugu bakaba baratanze ibiganiro kuri politike y’igihugu , politike mpuzamahanga , imiyoborere myiza , imibereho y’abanyarwanda , iterambere rw’igihugu , ububanyi na mahanga ndetse n’ibindi bigaragaza ishusho y’igihugu cy’u Rwanda y’aba imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Imyidagaduro n’ayo ikaba yarahahwe umwanya muri Rwanda day ndetse hatangwa ikiganiro ku ishusho y’imyidagaduro n’imikino mu Rwanda aho umuhanzi nka Bruce Melody umaze kugira izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda yari mu batanze ikiganiro ku ishusho y’imyidagaduro n’imikino mu Rwanda.
Bruce Melody , akaba yaragarutse ku buryo igihugu cye cy’u Rwanda cyagiye gikura amanywa na nijoro mu nzego zitandukanye zirimo n’uruganda rw’imyidagaduro arinarwo abarizwamo , uy’umuhanzi akaba yaravuzeko mu myaka ishize mu Rwanda byabaga bigoye kuba nk’umuhanzi yategura igitaramo cye bitewe n’uko ntabikorwa by’imyidagaduro wabaga wabona ngo ariko kuri ubu bikaba bihari kubwinshi.
Abarimo , Minisitiri w’urubyiruko Utumatwishima , umuyobozi wa Giants of Africa , Masai Ujiri , umuyobozi wa NBA Africa Claire Akamanzi , nabo bakaba baragarutse kw’iterambere igihugu cy’u Rwanda kimaze kugeraho mu myaka 30 ishize ndetse bashima n’uburyo u Rwanda rufite umuyobozi mwiza Perezida Paul Kagame ukunda siporo n’imyidagaduro muri rusange.