Kuri uyu wa gatanu , tariki 2 Gashyantare 2024 , urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika urubanza rurengwamo , Kazungu Denis , ukuriranyweho ibyaha birenga 10 birimo ubwicanyi yakoreye abakobwa 13 n’umusore umwe.
Mu gusubika uru rubanza rukurikiranywemo , Kazungu Denis , ku nshuro ya gatatu yikurikiranya , bikaba byaje gutangazwako isubikwa ry’uru rubanza ryatewe n’inama yahuje abacamanza n’abunganizi mu mategeko , yabaye kuri uyu wa gatanu , tariki 2 Gashyantare 2024.
Ni mugihe ku itariki 12 Mutarama 2024 , nabwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwasubitse uru rubanza rwa Kazungu Denis ariko biturutse ku busabe bw’uwunganira Kazungu Denis mu mategeko asabako yahabwa igihe gihagije akiga uru rubanza.
Kazungu Denis , akaba akurikiranyweho ibyaha birenga 10 birimo n’icyaha cyo kwica no gufata kungufu abakobwa barenga 10 yasambanyije ndetse akabica akabashyingura iwe murugo aho yaratuye , I Kigali mu murenge wa Kanombe , aho basanze yarashyinguyemo abantu 14.
Uyu , Kazungu Denis , nyuma y’uko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegetsiko afungwa by’agatenganyo (iminsi 30) bitewe n’uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho , akaba ataratangira kuburana mu mizi nyuma y’uko hagenda haboneka imbogamizi zitandukanye.
Nyima y’uko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rusibitse uru rubanza ku nshuro ya gatatu yikurikiranya , rukaba rwayise rutangazako uru rubanza rurengwamo Kazungu Denis ruzongera gusubukurwa ku itariki 9 Gashyantare 2024 , saa tatu za mugitondo.