Home Amakuru Perezida Ndayishimiye yunze murya Tshisekedi avugako azatanga umusanzu mu guhirika ubutegetsi bw'u...

Perezida Ndayishimiye yunze murya Tshisekedi avugako azatanga umusanzu mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda , ibitashoboka

Perezida Evariste Ndayishimiye w’igihugu cy’uburundi , ubwo yarari muri Repabulika iharanira demokarasi ya Congo yunze mu rya mugenzi we Perezida Felix Tshisekedi w’iki gihugu cya Congo , avugako yiteguye gutanga umusanzu we mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ibi , Evariste Ndayishimiye , akaba yabitangaje kuri iki cyumweru tariki 21 Mutarama 2024 , mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rusaga 500 mu mujyi wa Kinshasa muri Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , nyuma yo kwitabira irahira rya Felix Tshisekedi ryabaye kuwa gatandatu tariki 20 Mutarama 2024.

Evariste Ndayishimiye , muri iki kiganiro yagiranye n’uru rubyiruko rusaga 500 I Kinshasa , akaba yaravuzeko yiteguye gutanga umusanzu we mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda mu cyo yise “kubohora urubyiruko rwagizwe imfungwa”.

Amagambo ya Evariste Ndayishimiye akaba aje asanga ayaherutse kuvugwa na Felix Tshisekedi wa Congo , wavuze ko yiteguye kuzatera u Rwanda agakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse uyu mugabo atuka abaturage b’u Rwanda abita imbesire.

Kuri ubu ukaba wavugako igihugu cy’uburundi na Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , ari ibihugu by’ibibanyi bibi ku Rwanda , nyuma y’uko abakuru b’ibi bihugu bakomeje kugaragaza ubushotoranyi ku Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwarwo , ntampamvu.

Kuva umwaka ushize wa 2023 , Felix Tshisekedi akaba yarakunze kumvikana yikoma u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwarwo nyuma y’uko akomeje kunanirwa gukemura ibibazo ubutegetsi bwe bufitanye n’imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bw’iki gihugu cy’Abanye-Congo.

Nyuma y’ibi , umwaka wa 2024 , Evariste Ndayishimiye w’igihugu cy’uburundi akaba yarawutangiye nawe yikoma u Rwanda n’ubutegetsi bwarwo ndetse birengaho abategetsi b’igihugu cye bumvikana bavugako bafite umuturanyi mubi ngo ariwe Perezida Paul Kagame , umukuru w’igihugu cyacu cy’u Rwanda.

Gusa igitangaje usanga ibivugwa n’aba bombi y’aba Felix Tshisekedi cyangwa Evariste Ndayishimiye ntaho biba bishingiye cyangwa se bifite ingingo runaka , uretse kuba barananiwe gukemura ibibazo byugarije ibihugu byabo ubundi bagahitamo kubyegeka ku Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwarwo.

Gusa umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba atajya asiba kugaruka kuri mwene aba bayobozi bifuriza kugirira nabi u Rwanda n’abanyarwanda , akavugako uwifuza kugirira nabi u Rwanda ahubwo ariwe uzisanga arimo kubigirirwa ndetse akaba yarongeye kubigarukaho mu gusoza umwaka wa 2023.

Nyuma y’ibwirwaruhame yo mumpera y’umwaka wa 2023 , uyu mugabo Evariste Ndayishimiye yikoma u Rwanda , kuri ubu igihugu cye cy’uburundi kikaba cyaramaze gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi , u Rwanda n’uburundi , ndetse ifungwa ry’imipaka y’uburundi rikaba ritarasobanuka impamvu yaryo uretseko ari nk’itegeko rya Ndayishimiye.

Ifungwa ry’imipaka y’uburundi , goverinoma y’u Rwanda ikaba yaratangajeko ari ibintu bibabaje kandi ko ari ibintu binyuranyije n’amategeko agenga ibihugu bigize umuryango wa EAC , ni mugihe ariko igihugu cya Congo cyo bizwi neza ko gifitanye ibibazo n’u Rwanda kitari cyavunga imipaka igihuza n’u Rwanda.

Nyuma y’uko kandi Evariste Ndayishimiye yumvikanye avugako yiteguye kuzatanga umusanzu mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda , amakuru akaba avugako iki gihugu cy’uburundi cy’aba cyohereje ingabo z’uburundi mu mashyamba yegereye umupaka ihuza ibihugu byombi , ni mugihe kandi umwuka mubi w’amakimbirane y’ibi bihugu ku Rwanda akomeje kuzamuka bituretse ku bakuru b’ibi bihugu , Ndayishimiye na Felix Tshisekedi.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here