Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , ku gicamutsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 12 Mutarama 2024 , nibwo yageze muri Zanzibar aho yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 iki kirwa cyarimo kwizihiza cyimaze kibonye ubwigenge.
Perezida Paul Kagame kandi akaba yahuriye muri ibi birori n’abandi bayobozi batandukanye barimo Madam Samia Suluhu Hassan uyobora igihugu cya Tanzania , Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyobora igihugu cya Uganda ndetse na Visi Perezida w’igihugu cya Kenya.
Ikirwa cya Zanzibar kikaba cyarabonye ubwigenge mu myaka 60 ishize nyuma y’impinduramatwara yabaye kuri iki kirwa yaje gutuma kigera ku bwigenge bwuzuye ubwo mu mwaka 1964 hirukanwaga Abarabu ba banya-Sultan bari barakigaruriye.
Perezida Paul Kagame , mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye ibi birori by’imyaka 60 y’ubwigenge bw’iki kirwa cya Zanzibar , akaba yashimye ubutwari bwaranze abagore n’abagabo bari batuye kuri iki kirwa bwatumye bagera ku bwigenge bw’iki kirwa mu myaka 60 ishize.
Perezida Paul Kagame kandi akaba yashimiye abayobozi b’ikirwa cya Zanzibar n’abaturage bacyo , baje kwihuza na Tanganyika mu mwaka 1964 nyuma yo kubona ubwigenge ubundi hakavamo igihugu cya Tanzania kuri ubu kiyobowe na Perezida Samia Suluhu Hassan.