Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangajeko butanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko rw’urugereko rukuru rw’inyanza ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka , rwagize umwere Twagirayezu Wanceslas wari ukuriranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi.
Kuwa kane tariki 11 Mutarama 2024 , akaba aribwo urugereko rw’urukiko rukuru rw’inyanza ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwagize umwere Twagirayezu Wanceslas wari ukuriranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi.
Umucanza muri uru rukiko akaba yarategetse ko uyu Twagirayezu Wanceslas ayifata afungurwa , kuko ngo nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwaragaje ku byaha yashinjwaga gukora muri Jenoside yakorewe abatutsi , yabaga mu Rwanda.
Muri uru rubanza rwari rumaze hafi imyaka itanu , Twagirayezu Wanceslas akaba yaraburanye agaragaza ko ibyaha akurikiranyweho yakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi , icyo gihe bavuga ko yabikoreyeho ko we atari mu Rwanda ahubwo yari muri Zaire kuri ubu yabaye Repabulika iharanira demokarasi ya Congo.
Umucanza avuga ku mwanzuro w’urukiko wo kugira umwere Twagirayezu Wanceslas akaba yaravuzeko urukiko rwashingiye ku batangabuhamya batanze ubuhamya muri uru rubanza ubundi avugako urukiko rushingiye ku kuba ubuhamya ubwabwo buvuguruzanya , mu mirimo uyu mugabo yagiye akora n’amashyaka yabayemo byatumye urukiko rufata uyu mwanzuro.
Ikindi Umucamanza akaba yaravuzeko urukiko rwafashe uyu mwanzuro nyuma y’uko ubushinjacyaha butashoboye kugaragariza urukiko ibimenyetso bifataka buvuguruza ibyo Twagirayezu Wanceslas wari ukuriranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi yatanze mu rukiko.
Twagirayezu Wanceslas akaba ariwe muntu wa mbere ubaye umwere ku byaha yari akurikiranyweho bya Jenoside yakorewe abatutsi nyuma y’uko yoherejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2018 n’igihugu cya Denmark aho byafashe imyaka igera kuri 4 kugirango iki gihugu kimwohereze mu Rwanda.
Nyuma y’uyu mwanzuro w’urukiko rw’urugereko rukuru rw’inyanza ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya , ubushinjacyaha bukaba bwaravuze ko butishimiye uyu mwanzuro wo kugira umwere Twagirayezu Wanceslas ndetse butangaza ko bugiye kujurira uyu mwanzuro w’uru rukiko.