Suella Braverman wari minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu cy’ubwongereza yirukanywe muri izi nshingano ashinjwa kugira imyitwarire idahwitse , nyuma y’uko avuze amagambo asana nashyigikira igihugu cya Palestine mu ntambara kirimo na Israel.
Kuri uyu wa mbere , tariki 13 Ugushyingo 2023 , akaba aribwo Suella Braverman yirukanywe muri izi nshingano yari ashinzwe zo kuba minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu mu bwongereza nyuma y’uko atangaje amagambo anenga uburyo Police y’ubwongereza yitwara mu kibazo cyabakora imyigaragambyo bashyigikiye igihugu cya Palestine.
Intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas mu gace ka Gaza , ikaba imaze hafi ukwezi kurengaho iminsi mike aho igihugu cya Israel gikomeje gukora ibitero bidakuraho ku ntara ya Gaza , ibitero bimaze gupfiramo abaturage barenga ibihumbi 11000 aho umubare munini(2/3) by’abapfuye ari abana n’abagore.
Iyo urebye amafoto n’amashusho aturuka muri iyi ntara ya Gaza , buri wese yifata mu maso akarira cyangwa akumirwa bitewe n’uko Israel itarobanura mu kwica kwayo y’aba abana , abagore , inkomere , abarembye , abarwanyi , abanyamakuru n’abandi binzira karengane , bose ibica kimwe ntakurobanuro.
Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi , biyobowe na leta zunze ubumwe za America bikaba bikomeje kujya kugitutu cy’ibikorwa bya Israel muri Gaza aho kuri ubu iyi ntara yamaze kuba nk’itongo kubera ibi bitero bya Israel ivugako igamije kurimbura umutwe wa Hamas wagambye ibitero kuri iki gihugu.
Gusa , ibi bitero n’ubwo aribyo guhangana n’umutwe wa Hamas , ku kibuga cy’intambara akaba atariko bimeze doreko Israel yo ikomeje kwica ntacyo yitayeho kuko mugihe yakabaye ihanganye n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas yo ikomeje kurimbura Gaza n’abaturage bayo.
Ibi akaba aribyo byatumye minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu cy’ubwongereza , Suella Braverman yirukanwa mu nshingano ze azize gufata uruhande muri iyi ntambara agaragaza ko atishimiye uburyo Police y’ubwongereza yitwara mu kibazo cyabakora imyigaragambyo bashyigikiye iki gihugu cya Palestine.