Home Amakuru CG(Rtd) Emmanuel Gasana yajejwe imbere y'urukiko aho akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kwakira...

CG(Rtd) Emmanuel Gasana yajejwe imbere y’urukiko aho akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kwakira cyangwa kwaka indonke , gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite

CG(Rtd) Emmanuel Gasana , wabaye umuyobozi wa Police y’igihugu cy’u Rwanda , akaba na goverineri w’intara y’iburasirazuba ndetse n’intara y’uburengerazuba , yagejejwe imbere y’urukiko rwa Nyagatare aho akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kwakira cyangwa kwaka indonke ndetse n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu , tariki 10 Ugushyingo 2023 , akaba aribwo CG Rtd Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare aho yahageze ari mu modoka y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , uyu mugabo wabaye umukuru wa Police y’igihugu akaba yari acungiye umutekano ku rwego rwo hejuru.

Mu cyumba kiburanisha mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare hakaba nta muntu wari wemerewe kuba yakwinjirana igikoresho icyo ari cyo cyose cy’ikoranabuhanga cya kifashishwa mu gufotora cyangwa se mu gufata amajwi n’amashusho muri uru rubanza , CG Rtd Emmanuel Gasana arimo kuburana kwifungwa n’ifungurwa rye ry’agateganyo.

Urubanza ubwo rwatangiraga CG Rtd Emmanuel Gasana akaba yarabajijwe niba aburana yemera ibyaha akurikiranyweho cyangwa se atabyemera ubundi avugako ibyaha akurikiranyweho atabyemera , urubanza rubona gutangira ubushinjacyaha bukaba bwarasabyeko CG Rtd Emmanuel Gasana yakuriranwa afunzwe bitewe n’ibyavuye mu iperereza yakozweho.

Ibyagaragajwe n’ubushinjacyaha ko byavuye mu iperereza ryakozwe

Mu gusobanura impamvu zatuma CG Gasana akurikiranwa afunze , ubushinjacyaha bukaba bwaravuze ko mu iperereza ryakozwe ryagaragajeko ibyaha CG Rtd Gasana akurikiranyweho bishingiye ku bwumvikane butanyuze mu mucyo yagiranye na rwiyemezamirimo Karinganire Eric wari waratsindiye isoko ryo kugeza amazi mu bice by’intara y’iburasirazuba.

Ubushinjacyaha bukaba bwaravuze ko uyu rwiyemezamirimo Karinganire Eric ubwo yari mu bikorwa byo kugeza amazi mu bice binyuranye by’intara y’iburasirazuba yaje guhura n’imbogamizi zituma adashyira uyu mushinga bikorwa zirimo kutabona umuriro uhagije umufasha kugeza amazi mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana.

Mu guhura n’izi mbogamizi rero akaba aribwo ngo yaje kwegera CG Rtd Emmanuel Gasana wayoboraga iyi ntara y’iburasirazuba , CG Rtd Emmanuel Gasana , wari wizeje uyu rwiyemezamirimo kuza mukorera ubuvugizi , bakaba barahuriye muri hotel imwe yo muri Nyagatare muri Gicurasi 2022 , ubundi uyu rwiyemezamirimo amutekereza iby’iki kibazo yahuye nacyo.

CG Rtd Emmanuel Gasana wari wemereye ubufasha uyu rwiyemezamirimo , akaba yaramubwiye ko kugira ngo amufasha nawe agomba kubanza kumufasha kuzamura amazi ari munsi y’ubutaka bw’isambu ye iherereye mu murenge wa Katabagemu I Nyagatare kugira ngo nawe azajye ayifashisha mu kuhira imyaka , uyu rwiyemezamirimo akaba yaragiye gupima ko mwisambu ya Gasana hari amazi.

Ubushinjacyaha bukaba bwaravuzeko uyu rwiyemezamirimo koko yasanze aya mazi ari mwisambu ya Gasana ndetse abikora nkuko yari yabisabwe arayazamura aho kuzamura aya mazi yari muri iyi sambu ya Gasana byatwaye ibintu bingana na miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda ariko uyu rwiyemezamirimo abikora ntakintu na kimwe yishyuwe , ubushinjacyaha bukavugako Gasana aribyo we ubwe yemereye mwibazwa kuri RIB.

Ubushinjacyaha kandi bukaba bwarakomeje bugaragaza mu muzi ibimenyetso bigize impamvu zikomeye zituma CG Rtd Emmanuel Gasana yakuriranwa afunzwe ndetse buvugako kuba yaburana afunze byatuma abonekera igihe kandi ko hari impungenge zuko ashobora no gutoroka igihugu mugihe y’aba afunguwe doreko akurikiranyweho ibyaha bikatirwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri.

CG Rtd Emmanuel Gasana yasabye urukiko ko yaburana adafunze kuko atatoroka igihugu nyuma y’uko yagikoreye.

CG Rtd Emmanuel Gasana n’abamwunganira mu mategeko mu kwiregura kuri ibi byaha bakaba barabwiye urukiko ko Gasana wari goverineri w’intara y’iburasirazuba ibyo yakoraga byari mu nyungu z’abaturage , ahubwo ko uyu rwiyemezamirimo yabigize ikibazo nyuma y’uko CG Rtd Emmanuel Gasana amugaragarije ibyo atubahirije , bigatuma atabwa muri yombi mu rwego rwo gushaka kwihorera.

Abunganira mu mategeko CG Rtd Emmanuel Gasana , bakaba barabwiye urukiko ko umukiriya wabo yaburana adafunze ngo kuko ibimenyetso byagaragajwe n’ubushinjacyaha bitagize ibimenyetso bifataka byatuma akurikiranwa afunze , bongeyeho ko kandi umukiriya wabo afite ikibazo cy’indwara eshatu amaranye imyaka irindwi rero ko yagakwiye kurekurwa akajya akurikiranwa ari hanze.

Abunganira CG Rtd Emmanuel Gasana bakaba kandi baragaragarije urukiko ko umukiriya wabo adashobora gutoroka ubutabera kuko yakoreye imirimo inyuranye igihugu ndetse akaba anafite umuryango , urengwa kandi akaba yaranatanze abishingizi babiri barimo n’umugore we bashobora gukurinwa mugihe uyu CG Emmanuel Gasana y’aba atoretse ubutabera.

Nyuma y’ibi bisobanuro by’uruhande rw’uwurengwa urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rukaba rwarayise rumfundikira uru rubanza ubundi rutangaza ko umwanzuro warwo kuri uru rubanza rurengwamo CG Rtd Emmanuel Gasana ruzawutangaza tariki 15 Ugushyingo 2023.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here