Umunyamabanga wa leta zunze ubumwe za America ushinzwe ubutwererane n’imigenderanire mpuzamahanga , Antony Blinken , yagiriye uruzinduko rutunguranye mu gace ka West Bank muri Palestine ahura n’umuyobozi mukuru w’ubutegetsi bw’igihugu cya Palestine Mohmoud Abbas.
Antony Blinken muri uru ruzinduko rutari rwigeze rutangazwa na leta zunze ubumwe za America , ubwo yahuraga n’umuyobozi w’ikirenga wa Palestine , Mahmoud Abbas , akaba yaramubwiyeko icyo ashaka ko aruko intambara Israel yatangije ku baturage ba Gaza yahagarara ntakindi.
Mahmoud Abbas , kuri ubu uyoboye igihugu cya Palestine akaba yarabwiye Antony Blinken ko intambara ya Israel ku baturage ba Gaza yahagarara ntakindi ubundi imfashanyo zikabona aho zica zishyikirizwa abaturage ba Gaza cyangwa Palestine bazikeneye.
Antony Blinken , akaba ahuye n’umuyobozi mukuru w’ubutegetsi bwa Palestine nyuma y’uko amaze kugirira uruzinduko mu gihugu cya Israel ku nshuro zigera kuri eshatu gusa mugihe cy’ibyumweru bitatu hatangiye iyi ntambara ya Israel n’umutwe wa Hamas.
Kuri ubu leta zunze ubumwe za America ndetse n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi , bikaba bikomeje gushyirwa ku gitutu cy’uko bikomeje gushyigikira byeruye ibikorwa bya Israel muri Gaza bakoresheje imvugo y’uko Israel irimo kwirwanaho muguhangana n’umutwe wa Hamas.
Gusa , nubwo bikoresha iyi mvugo Israel yo ikaba ikomeje gukora amarorerwa muri iyi ntambara , kuva iyi ntambara yatangira hakaba hamaze gutangazwa abasiviri barenga 8000 bamaze kwicirwamo gusa , igitangaje ibihumbi 3000 byabamaze kugwa muri iyi ntambara bakaba ari abana aho bagize 40% byabamaze gupfa bose.
Israel mugihe yakabaye ihangana n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas , ikaba yo ikomeje ahubwo kurasa ibitaro , inkambi z’impunzi , impunzi ubwazo , abana , abagore n’ibindi byinshi bigeze ibyaha by’intambara birimo no gufunga buri kimwe kitwako cyatabara ubuzima bw’abaturage bakomeje kugirira akaga muri iyi ntambara.
Leta zunze ubumwe za America zikaba zikomeje gukomanya impande n’impande ngo zirebeko aya makimbirane atakivangamo ibindi bihugu byo mu karere k’iburasirazuba bwo hagati aho igihugu cya Iran cyatanze imuburo wuko ibihugu byinshi bishobora kuzinjira muri aya makimbirane mugihe Israel atahagarika ibyo irimo.
Ibihugu bya Abarabu , bikaba bikomeje uburakari bwabyo kuri Israel bitewe n’ibikorwa by’ayo ikomeje gukorera muri Gaza bishyigikiwe na leta zunze ubumwe za America ndetse n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ndetse ibi bihugu by’Abarabu bikaba bishobora gufata ingingo yo kwinjira muri iyi ntambara.