Rutayizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine , Lionel Messi , wakiniye amakipe nka FC Barcelona , Paris Saint-Germain , kuri ubu akaba akinira ikipe ya Inter Miami muri leta zunze ubumwe za America yegukanye igihembo cye cya Ballon d’Or ku nshuro ye ya munani (8).
Mw’ijoro ryakeye , tariki 30 Ukwakira 2023 , akaba aribwo hatanzwe iki gihembo cya Ballon d’Or ubundi Lionel Messi acyegukana ku nshuro ya munani (8) ahigitse abakinnyi bari bahanganye barimo umufaransa Kylian Mbappe ndetse n’umunya-Norway , Erling Haaland.
Umukinnyi Lionel Messi akaba yongeye kwegukana iki gihembo cya Ballon d’Or ku nshuro ya munani (8) nyuma y’uko n’umwaka ushize ariwe wari wacyegukanye nabwo ahigitse umwataka w’ikipe ya FC Barcelona , Robert Lewandowski.
Nyuma y’uko mu mwaka wa 2022 , ikipe y’igihugu ya Argentine ndetse na Lionel Messi babashije kwegukana igikombe cy’isi cya Qatar World Cup 2022 , kwegukana iki gikombe bikaba aribyo byafashije Lionel Messi kwegukana Ballon d’Or ye ya munani (8).
Kuri iyi nshuro umukinnyi Lionel Messi akaba yari ahanganiye iki gihembo cya Ballon d’Or n’umwataka w’ikipe ya Manchester City , umunya-Norway Erling Haaland wafashije ikipe ye ya Manchester City kwegukana ibikombe bitatu icya rimwe aribyo , Primier League , champions league na FA Cup.
Lionel Messi akaba yaje kumuhigika akamutwara iki gihembo aho yaje ku kimutwara ndetse agitwara n’umufaransa Kylian Mbappe banakinanaga mw’ikipe imwe ya Paris Saint-Germain ndetse bakaza no guhurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya Qatar World Cup 2022.
Umukinnyi Lionel Messi akaba ariwe mukinnyi wa mbere mu mateka y’iki gihembo cya Ballon d’Or ubashije ku cyegukana inshuro nyinshi , inshuro umunani (8) aho akurikirwa n’umukinnyi Cristiano Ronaldo we wacyegukanye inshuro eshanu (5).